Doğuş Group ni ikigo cy’ubucuruzi gifite inkomoko muri Turikiya, ariko cyagabye amashami hirya no hino ku Isi mu nzego zirimo imari, ubucuruzi bw’imodoka, ubwubatsi, ubukerarugendo n’itangazamakuru.
Gifite abakozi basaga 3500 hirya no hino ku Isi, abakiliya basaga miliyoni eshanu n’umutungo ubarirwa muri miliyari 2,3$.
Mu kiganiro ‘Invest in Rwanda’ cyatangiwe mu nama izwi nka Business Forum imaze iminsi itatu ibera i Kigali ijyanye n’inama ya CHOGM, Ferit Sahenk, yavuze ko yakunze u Rwanda, akifuza kurushoramo imari nk’irembo ryo kwinjira ku mugabane wa Afurika.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Ferit Şahenk hamwe n’itsinda rye basuye u Rwanda , baganira na Perezida Kagame mu ruzinduko rwari rugamije kureba amahirwe y’ishoramari ahari.
Kuri uyu wa Kane Şahenk yavuze ko yamaze kubona u Rwanda nk’igihugu cy’amahirwe, akwiriye kugira uruhare mu rugendo rwacyo rw’iterambere.
Ati “Umunsi wa mbere mpura na Perezida Kagame, nahise nkunda iki gihugu. Ni umuyobozi ufite icyerekezo kandi ukunda igihugu cye n’abaturage bacyo.”
Uyu mugabo uyoboye ikigo kimaze imyaka isaga 70, yavuze ko abo bakorana bose bashyigikiye icyemezo cyo gushora imari mu Rwanda nk’irembo rimwinjiza muri Afurika.
Ati “Mpabona umwuka wo gukora ubucuruzi, kureba imbere, ubuyobozi bwa Perezida Kagame burajwe ishinga no guteza imbere ubucuruzi […] Turashaka ko u Rwanda rutubera izingiro ry’iterambere mu bihugu bindi bya Afurika.”
Amaze kugisha inama, Şahenk yasanze mu Rwanda yahashinga ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli.
Ati “Dufite ubushobozi bwo guhereza abantu ubumenyi. Aho kubahereza ifi, tubigisha uko bayirobera. Nzishima Guverinoma nimpa aya mahirwe kuko turifuza kubaka ishuri ritanga ubumenyi mu bijyanye no kwakira abantu n’amahoteli kuko dushaka kuba bamwe mu bagize umuryango nyarwanda.”
Doğuş Group ifite ishami rishinzwe ibijyanye n’amahoteli, gutegura ibirori n’imitako (Doğuş Hospitality & Retail Group) rigenzura restaurants zisaga 200 na hoteli zigera kuri 20 mu bihugu bisaga 21 ku Isi. Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels & Resorts na Mytha Hotel Anthology.
Iki kigo gifite ishuri rihugura abantu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ibijyanye no guteka indyo y’Abayapani izwi nka Sushi.
Ferit Sahenk kandi yavuze ko bashaka gufasha inzobere mu bwubatsi zo mu Rwanda, zikajya zihabwa amahugurwa ahari ibikorwa by’ubwubatsi bya Doğuş Group.
Ubwubatsi ni cyo kintu cya mbere iki kigo kizwiho kuko aribwo cyahereyeho gitangizwa mu myaka 70 ishize.
Ati “Turashaka gufata inzobere mu bwubatsi [zo mu Rwanda] tukazizengurutsa hirya no hino ku Isi aho dufite ibikorwa, tukabahugurira aho ibikorwa byacu biri babyirebera. Ndakeka ko bizatuma abantu bamenyana kurushaho, kandi twese turajwe ishinga n’ikintu kimwe, kugeza kure izina ry’u Rwanda.”
Iri shoramari ryose Doğuş Group igiye gushyira mu Rwanda ntabwo hatangajwe ingano y’amafaranga rizatwara n’igihe bizaba byatangiye gushyirirwa mu bikorwa.
Doğuş Construction and Trade Inc, ishami rya Doğuş Group ryagize uruhare mu mishinga minini y’ubwubatsi isaga 200 hirya no hino ku Isi, aho ifite agaciro ka miliyari 20,6 z’amadolari.
Mu byo bubatse harimo imishinga y’ubwubatsi bw’imihanda ya gari ya moshi, iya kaburimbo, inzira zo munsi y’ubutaka, ingomero z’amashanyarazi, inzu zigezweho zo guturamo ku bantu benshi, inyubako z’ubucuruzi, iz’imyidagaduro n’ibindi.
Doğuş Group kandi iri mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka aho icuruza imodoka zifite amazina akomeye nka Volkswagen, Audi, Porsche, Bentley, Lamborghini, Bugatti n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!