Ni mu kiganiro Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yabahaye ku wa 15 Ukwakira, mu gikorwa cyateguwe n’ihuriro ‘Next Einstein Forum (NEF)’
Dr. Karusisi yababwiye ko abantu benshi usanga bafite ibitekerezo byiza bishobora kubabyarira inyungu ariko bikaba ingorabahizi mu kubibyaza umusaruro.
Ati “Ibitekerezo ntabwo ari umushinga ibigo by’imari byitaho, icyo dukeneye ni uko bihindurwamo imishinga migari.”
Ibitekerezo yabigereranyije n’imbuto ishobora gutanga imishinga yunguka ariko hari ibintu byinshi bibanza gutekerezwaho birimo aho izakorerwa no kumenya ikibazo gihari, ushora imari yifuza gukemura.
Ati “Ni ugushaka uko mukora ubushakashatsi, mukamenya igitekerezo mufite cyangwa icyo mugiye gushyira ku isoko niba gikunzwe n’abantu…Ni ukumenya, icyo kintu ugiye kuzana ni ikihe kibazo ugiye gukemura.”
Abakeneye serivisi ushora imari yakibandaho, yatanze urugero ko baba ‘babona serivisi ihenze. Uwo mushoramari akavuga ngo ‘Ngiye kuyitanga neza, ku giciro kiri hasi.’
Ubwo bushakashatsi bujyana no kubaza uburyo kigeze ku isoko cyakwakirwa, niba biteguye ku gikunda no kucyishyura, ingano y’amafaranga bakishyura, inyungu yakuraho, n’ibindi ku buryo batisanga mu gihombo.
Yavuze ko umushoramari yabyize neza, akisunga ikigo kimari, ayiguza amafaranga (akunze kuba imbogamizi mu ishoramari) yo kubishyira mu bikorwa, kitamusubiza inyuma kuko biba bigaragara ko umushinga we wizwe neza kandi uzamubyarira inyungu.
Mu bindi babwiye bishobora gutuma ishoramari ritaramba, harimo gukoresha ingamba zakoreshejwe ahandi uko zakabaye, kuko imiterere y’isoko iba itandukanye, buri rimwe riba rikeneye ubushakashatsi bwihariye.
Hari kandi kutamenya amakuru ajyanye n’uko bakora ishoramari, uko babona amafaranga yo kuritangiza n’ibindi, ariko ababwira ko igisubizo kiri mu bushakashatsi no gusangira ibitekerezo n’abandi.
Nyuma yo kumubaza ibibazo akabasubiza, abahawe iki kiganiro bagaragaje ko bungutse ubumenyi, bushobora kubafasha gukora imishinga yunguka, ku buryo ibigo by’imari biyemera.
Uhagarariye NEF mu Rwanda, Bobson Rugambwa, yavuze ko ibiganiro bateguye muri iki cyumweru cyahariwe ubumenyi, bitangwa n’abafite ubunararibobye mu bintu bitandukanye, bigahabwa abifuza kunguka ubumenyi muri byo.
Yavuze ko bigamije guhuza izo nararibonye n’abafite icyo bifuza kubigiraho, kugira ngo barusheho kunoza imikorere no guteza imbere ibyo bakora.
Ikiganiro cya Dr. Diane Karusisi, ni icya kabiri gitanzwe muri iki cyumweru cyahariwe ubumenyi, nyuma y’icyatanzwe kuri Diabetes. Byose bimaze kwitabirwa n’abasaga 200.



















TANGA IGITEKEREZO