Ni uruganda rwubatswe mu Cyanya cy’Inganda cya Bugesera. Rufite ubushobozi bwo gukora ibikoresho bingana na toni zigera kuri eshanu ku munsi. Ukoze imibare ubona ko ari toni zirenga 1800 ku mwaka.
Rukora ibikoresho birimo ibishyirwa ku nkuta bizwi nka ‘wall panel’, amatiyo y’amazi atandukanye n’ibindi byifashishwa mu gucyesha inzu.
HQ-Aqua Plastic Ltd ni uruganda rwashinzwe na Mungwarareba Jean Bosco, umushoramari usanzwe utumiza ibikoresho by’ubwubatsi. Iri ku buso bwa hegitari imwe. Inzu z’uru ruganda ziri ku buso bwa metero kare 6000 ariko bagakoresha 50%.
Ubwo yari mu muhango ubanziriza uwo gutaha ku mugaragaro uru ruganda, berekana umwihariko warwo, Mungwarareba yavuze ko nk’umuntu wakunze kugenda mu mahanga cyane, yabonye ikoranabuhanga ibyo bihugu bigezeho na we yiyemeza kurigeza mu Rwanda nk’uburyo bwo guteza imbere gahunda ya ‘Made In Rwanda’.
Mungwarareba amaze imyaka 25 atumiza ibikoresho by’ubwubatsi ku buryo ku mwaka atumiza nka kontineri 80.
Yavuze ko ashaka kongera ubushobozi uru ruganda ku buryo mu myaka mike iri imbere ruzaba rutunganya nibura ibigera kuri 30% by’ibyo yatumizaga.
Ati “Dufite ubushobozi bwo gukora ibikoresho by’ubwubatsi bingana na toni ziri hagati y’enye n’eshanu. Dushaka ko ahubwo natwe tuzajya twohereza mu mahanga ibikoresho bigezweho ku buryo ayo madevise yinjira mu gihugu. Twizera ko mu gihe gito cyane tuzabigeraho byuzuye.”
Mungwarareba yavuze ko abantu bashishikarira kugura ibyakorewe mu Rwanda kuko byinshi bifite ibyemezo by’ubuziranenge ku buryo bishobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Umukozi mu Rugaga rw’Abikorera, Callixte Kanamugire, yavuze ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo rufashe abashoramari kurushoramo imari binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo.
Yashimangiye ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, igira uruhare mu gutanga akazi kuri benshi no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ni ibikoresho biri ku rwego rwo hejuru. Ibikorerwa iwacu bigomba kuba byujuje ubuziranenge bishobora guhangana n’ibiboneka ku masoko mpuzamahanga. Ni ibintu u Rwanda rwitayeho cyane. Rwashyizeho laboratwari nyinshi kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bigere ku masoko mpuzamahanga bishimwa.”
Icyanya cyahariwe Inganda cya Bugesera gifite ubuso bwa hegitari 335,67 ndetse nicyuzura kizaba kirimo inganda zirenga 75.
Iki cyanya cyatangiye gutunganywa mu 2022 kiri mu byiciro bitatu. Icya mbere kigizwe na hegitari 91,63 ndetse ubu hashyizwemo inganda 18, muri zo 12 ni zo zikora mu gihe izindi esheshatu zikiri kubakwa.
Icyiciro cya kabiri kiri ku buso bwa hegitari 99,45 ndetse biteganywa ko uyu mwaka uzarangira cyamaze gutunganywa.
Igice cya gatatu kiri ku buso bwa hegitari 144, 58, bigateganywa ko mu 2027 kizaba cyaramaze gutunganywa.
Biteganyijwe ko iki cyanya kizongera agera kuri miliyari 1,2$ ku gaciro k’urwego rw’inganda mu Rwanda.
Nicyuzura cyose kizatanga imirimo irenga ibihumbi 45, mu gihe abanyamahanga bazashoramo arenga miliyoni 400$.
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!