Ikigo cy’Abanya-Denmark gifatanyije na Banki ya GT-Bank kizahemba rwiyemezamirimo watsindiye igihembo cya Educat – GT Bank Entrepreneurship Award 2014 mu cyumweru cyahariwe ba rwiyemezamirimo kizatangira kuva ku ya 17 kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2014.
Uyu mwaka ibizahembwa abatsindiye iryo rushanwa birimo Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, tike y’indege ya kompanyi y’Abaholandi KLM , kwamamarizwa ibikorwa ku buntu kuri www.igihe.com mu gihe cy’ukwezi no kugirwa inama mu ishoramari.
Iki gihembo kizahabwa rwiyemezamirimo ugaragaza bidasubirwaho ko ashaka kuzana impinduka zifatika mu bucuruzi.
Kugira ngo haboneke uzagihabwa, habanje gutoranywa ba rwiyemezamirimo 50 mu ntara zose z’igihugu, abo baje kuvanwamo 12 bajya mu kiciro cya nyuma ari naho hatoranywamo uhabwa igihembo nyamukuru muri iki cyumweru.
Umuyobozi mukuru wa Educat akaba ari nawe wayishinze, Andreas Norlem avuga ko amarushanwa ya Educat atandukanye n’ayandi ya ba rwiyemezamirimo.
Ati” Igituma amarushanwa ya Educat-GT Bank yihariye ni uko uwahawe igihembo akurikiranwa agafashwa guteza imbere ubucuruzi bwe.
Abatsindiye Educat-GT Bank Awards mu myaka ishize, babaye abashoramari bafatika kandi bashobora kwiganza ku isoko.
Igihembo cya Educat- GT Bank kigamije kwereka abashoramari bo mu Rwanda no mu mahanga ko umuhate no kwita ku byo bakora ari byo bituma batera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO