Ubumenyingiro ni bimwe mu bifasha kwihuta cyane mu rwego rw’ubukungu. Umunyasengapore Elim Chew, nta mashuri ahambaye yize kuko yakurikiye ibirebana n’ubugeni. Kunezezwa no gukora ibyo yize kandi akabishyiraho intumbero ahereye kuri duke, byatumye atera intambwe ishimishije, ubu abarirwa mu baherwe ba mbere mu gihugu cye. Ubu akora akazi ko guhanga imideri.
Elim Chew ubwo yasuraga Akarere ka Rulindo ku wa 5 Kamena 2013, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko uburezi ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Kwiga ufite abo ukurikiza ubunararibonye byo bikaba akarusho, kandi byihutisha iterambere.
Chew agira ati “Njye ubwanjye nshimishwa no kuba narakurikiye amasomo y’ubumenyi ngiro. Abantu benshi bahisemo kwiga amasomo asanzwe yo mu ishuri ariko abandi bahitamo ajyanye n’ubumenyi ngiro, aba banyuma barimo nanjye bameze neza. Ibi byose bijyana no kwigisha urubyiruko cyane cyane abakobwa bakiremamo icyizere, bashingiye ku bumenyi ngiro. Ku gihugu nk’u Rwanda ni igitekerezo cy’agahebuzo gushyira imbaraga mu bumenyi ngiro.”
Elim Chew akora imirimo yo guhanga no gutunganya imideri, cyane cyane ku biha abakobwa imirimo.
Yatangaje kandi ko yahisemo kuza gusura u Rwanda, kubera ko abona ruteye nka Singapore, igihugu cye, by’akarusho Akarere ka Rulindo gafite amahirwe menshi mu guteza imbere ubumenyi ngiro. Akomeza avuga ko yasanze ako karere gakataje mu guhanda udushya, ariko atari n’ibyo byonyine. Ati “U Rwanda rurashimishije cyane, rurihuta mu iterambere kandi hari byinshi byakururira abantu gushora imari muri iki gihugu, nk’ubukererarugendo n’ibindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuba basuwe n’umuntu uri mu rwego rw’abaherwe muri Singapore hari byinshi bamwungukiraho dore ko n’u Rwanda rufite intumbero yo kugira umuvuduko nk’uw’icyo gihugu. Agira ati “U Rwanda rufite icyerekezo cyo kuva mu bihugu bikennye, bisuzuguritse, rukava mu gusindagizwa. Akarere ka Rulindo kagize amahirwe yo kumenya n’umunyemari nka Elim Chew binyuze mu bandi bafatanyabikorwa bacu, twifuza yagira icyo amarira akarere ari ugutanga urugero, ibitekerezo byiza, bikaba n’icyerekezo cyiza ku karere kacu cyo kuzamura ubukire duhereye ku mwana w’umukobwa. Hari byinshi tuzamwigiraho.”
Isomo umuyobozi w’Akarere ka Rulindo atangaza ko Elim Chew abasigiye ari uko abantu bagomba kuva mu bukene bakerekeza iy’ubukire bugamije ubumenyi, buri wese akore ibibyara inyungu.
Incamake kuri Elim Chew
Elim Chew guhera mu 2004 yagize uruhare mu bioganiro byinshi byahise mu bitangazamakuru, bikangurira urubyiruko guhindura ubuzima kandi bakarushaho kwiyubakamo icyizere.
Ari mu miryango 20 ikomeye muri Singapore. Yayoboye imirimo ikomeye muri serivisi za Leta harimo n’iy’urubyiruko nk’Inama Nkuru y’Urubyiruko mu gihugu cye, Ibikorwa biharanira ubumenyingiro muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda. Ni umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu bijyanye n’ubumenyingiro n’ishoramari muri Kaminuza Nkuru ya Singapore.
Yabonye ibihembo byinshi nka rwiyemezamirimo w’umugore w’umwaka wa 2001 cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’inganda nto n’iziciriritse muri Singapore.
Mu mwaka wa 2002 yahawe igihembpo cy’umugore ukiri muto wagize byionshi ageraho cyatanzwe na “Mont Blanc Businesswomen Awardmu 2003 yahawe ikindi cyiswe Her World n’ikindi “Leadership and Mentoring Award”yahawe ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu itumanaho. Kuri we ntashobora kwibagirwa igihembo yahawe mbere mu 2001 cyatumye aba Ambasaderi w’urubyiruko muri Singapore.



















TANGA IGITEKEREZO