Inyubako za Koperative COPCOM, zuzuye zitwaye akayabo ka miliyari zikabakaba eshatu. Nyuma y’amezi atandatu gusa zubatswe zitangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza, ibintu bibabaza abanyamuryango b’iyi koperative.
Kabera Rachael ni umwe mu banyamuryango, watangarije RBA dukesha iyi nkuru ko bahangayikishijwe n’izi nyubako. Ati "Twagiye tugaragaza impungenge z’uburyo umutungo wacu ucunzwe, kugeza ubwo twageze mu rwobo."
Undi ati "Twifuza ko uhereye kuri rwiyemezamirimo, abayoboye iyi koperative kuva igitangira, uwabigizemo uruhare wese yakurikiranwa."
COPCOM, ifite umwenda ungana na miliyari imwe na miliyoni 900 igomba kwishyura banki mu gihe cy’imyaka umunani. Kuri ubu abanyamuryango bashobroa kwishyura 82% y’ayo basabwa kwishyura buri kwezi.
Umuyobozi mushya wa koperative COPCOM, Nzamwita Samuson, avuga ko n’ubwo bari mu bibazo by’inzitane, ku bufatanye n’abanyamuryango bazabyikuramo.
Yagize ati "Hari ibibazo byerekeranye n’amadeni twasigiwe na komite yacyuye igihe ndetse n’ibibazo cyane cyane by’imanza, ari nabyo bishegeshe koperative. Ariko dufatanyije n’abanyamuryango tubona tuzabisohokamo.“
Ubwo yasuraga iyi koperative, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, yasabye abanyamuryango b’iyi koperative kuramira iyi nyubako itarangirika kurushaho, ariko banyirayo bakavuga ko ubushobozi bumaze kubashiramo.
Yagize ati "Hari gukorwa igenzura, kugirango ba rwiyemezamirimo bubatse iyi nzu bazagaragaze niba koko barakurikije amasezerano bagiranye na koperative, niba hari ibitameze neza tumenye aho byaturutse. Icyo twakwifuza ni uko byakwihuta.“
Ibibazo iyi koperative ifite, ngo bishingiye ku kuba byari biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura hashize amezi 18, ariko yaje kwiyongera yuzura hashize amezi 28, bityo hitabazwa umwenda wa banki kugirango yuzure. Usibye igihe kiyongereye, bavuga ko ibikoresho biyigize nabyo bitujuje ubuziranenge.
COPCOM, igizwe n’abanyamuryango 321, buri munyamuryango akaba yaratanze umugabane usaga miliyoni esheshatu kugirango inyubako zabo zuzure.



















TANGA IGITEKEREZO