00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo, Nyarugenge: Amakoperative y’abikorera amaze kugurizwa na BRD miliyari 10

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 21 February 2014 saa 07:24
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gutanga inguzanyo igera ku mafaranga miliyari 10 y’amanyarwanda yahawe amakoperative 4 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.
Iyi nguzanyo yashowe mu bikorwa by’ubwubatsi, aho aya makoperative ari kuzamura amagorofa y’ubucuruzi.
Muri izo koperative harimo “Inkundamahoro” yo mu karere ka Nyarugenge; iri kuzamura inyubako y’ubucuruzi iherereye Nyabugogo ahitwa ku (…)

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gutanga inguzanyo igera ku mafaranga miliyari 10 y’amanyarwanda yahawe amakoperative 4 yo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.

Iyi nguzanyo yashowe mu bikorwa by’ubwubatsi, aho aya makoperative ari kuzamura amagorofa y’ubucuruzi.

Muri izo koperative harimo “Inkundamahoro” yo mu karere ka Nyarugenge; iri kuzamura inyubako y’ubucuruzi iherereye Nyabugogo ahitwa ku mashyirahamwe. Iyo nyubako izuzura ifite agaciro ka miliyari ziri hagati ya 7 n’8 z’amafaranga y’u Rwanda; BRD ikaba yaratanzemo inguzanyo ingana na miliyari 5.600.000.000.

Iyi nyubako izaba ifite imiryango iri hejuru ya 600, biteganijwe ko izatanga akazi ku bantu barenga 1,000 nk’uko byemezwa na Perezida w’iyi koperative , Dukuzuwaturemye Mathias. Inkundamahoro ifite abanyamuryango 160.

Mu karere ka Gasabo ho hari inyubako ya Koperative ADARWA ikorera ku Gisozi ahazwi nko mu Gakiriro, iyi nyubako ikaba ifite agaciro ka miliyari 2.5 , BRD yaratanzemo inguzanyo irenga miliyari.

Iyi Koperative ifite abanyamuryango bagera ku 157 inakoresha abantu bagera ku 3000.

Aganira n’itangazamakuru, Gashayija Justin, umuyobozi wa Koperative ADARWA yagize ati “Iyi nzu urabona tuyubatse mu mwaka umwe gusa kubera ko twafatanyije na Banki ikadutera inkunga. Ikindi ntago dushidikanya mu minsi iza twizera ko tuzakora byinshi biruta ibyo twakoze. Gufatanya rero ni byiza.”

Indi koperative ni “Tuzamurane” nayo iherereye muri Gasabo yahawe miliyari imwe irenga, hakiyongeraho na koperative COPCOM icuruza ibikoresho by’ubwubatsi; kuri ubu nayo iri kuzamura igorofa y’ubucuruzi ivuye mu nguzanyo ya BRD n’uruhare rw’abanyamuryango.

Umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankore, uherutse gusura ibikorwa BRD yatanzemo inguzanyo, yishimira ko abaka inguzanyo bayikoresha ibyo yateganyirijwe.

Akomeza avuga ko kugeza ubu BRD imaze gutanga inguzanyo yo kubaka ibikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 10 zirenga.

Yagize ati “IIbikorwa byose ku nyubako z’ubucuruzi twasuye zo ubwazo zigejeje kuri miliyari 10 BRD yagiye ishyiramo. Ariko ni ibikorwa byiza cyane kuko usanga byaratanze akazi kenshi, kandi bizatuma abantu babasha gukorera hamwe bagakora mu buryo bisanzuye mu buryo bwa kijyambere kandi bikabasha no kubungura.”

Akomeza agira ati “hari bamwe bakoreraga mu mihanda bazengurutsa ibicuruzwa, abandi bari ahant habi, ariko ubu bagiye begerana bubaka inyubako zigezweho nk’izi ngizi.”

Umuyobozi mukuru wa BRD, Alex Kanyankore,yasuye ADARWA mu Gakiriro ka Gisozi
Abayobozi ba BRD basuye koperative "Inkundamaharo" iri kubaka i Nyabugogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages