Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Ihuriro mpuzamahanga rya 2014 ku ishoramari (2014 World Investment Forum), hahembwe ibigo 4 byagaragaje umusaruro mu guharanira iterambere rirambye. Kimwe muri ibyo bigo ni RDB cyo mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB cyahawe iki gihembo mpuzamahanga mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i Geneve mu Busuwisi, Kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukwakira 2014.
Igihembo gikuru muri ibi birori cyatanzwe na Perezida w’u Busuwisi Didier Burkhalter, agishyikiriza Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi Dr. Ngarambe Francois-Xavier wagishyikirijwe nk’uhagarariye RDB.
Atanga iki gihembo, Perezida Didier Burkhalter yagize ati: “Ikigo RDB gihawe igihembo kubera ingamba n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bigamije iterambere birimo umushinga wa FDI w’igihingwa gitanga ingufu z’amashanyarazi. Iki gihingwa kigomba gutanga 7% by’umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu gihugu ndetse binatange imirimo ku bantu 200 batuye mu duce tw’ibyaro”.
James Zhan Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri UNCTAD nawe yasobanuye iby’iki gihembo agira ati: “Ibigo byahembwe, byahembwe kubera uruhare byagize mu kwemerera no kworohereza imishinga ndetse n‘ingufu byashyize mu kumenyekanisha ingaruka nziza zishingiye ku bukungu, ibikorwa bya muntu no kurengera ibidukikije byayikomokaho”.
Ibindi bigo bitatu byahembwe ni ibigo by’iterambere muri Trinidad and Tobago, Afurika y’Epfo n’icyo mu Bwongereza.
Imishinga 31 irimo iy’ingufu (Renewable energy), inganda zishingiye ku bimera (green manufacturing), kubyaza imyanda umusaruro (waste treatment), imodoka zikoresha amashanyarazi, n’ubwubatsi bwa green house; niyo yari yashyizwe ku rutonde rw’ihataniraga ibihembo nk’uko bitangazwa na UNCTAD (United Nations Conference on Trade and Development). 10 muriyo niyo yageze ku rutonde rwanyuma, naho ine irahembwa.
UNCTAD ni ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubucuruzi n’iterambere, ishoramari n’uterambere ry’ibigo. Iri shami ryashinzwe muri 1964 rigamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gushyiraho ingamba zo guhanga udushya hagamijwe kurwanya ubukene no kugera ku iterambere rirambye. Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2006, UNCTAD yatangiye gukorana bya hafi na RDB muri gahunda ya doing business hirindwa imbogamizi ku bashoramari ndetse no ku bukungu bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO