Iki kigega cyaje kwitwa ‘Agaciro Development Fund’, cyahise gitangizwa mu 2012, cyashyiriweho gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro, igihugu kitarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.
Ubwo cyatangizwaga muri uwo mwaka, imibare yerekana ko warangiye gifite umutungo ungana na miliyari 18,5 Frw. Aya ni amafaranga yakusanyijwe mu buryo butandukanye ariko aturutse mu Banyarwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi yavuze ko kuva ku munsi wa mbere ikigega gitangizwa, ubwitange bw’Abanyarwanda n’inshuti bwari bumaze kuba miliyoni $55.
Ayo mafaranga niyo iki kigega cyahereyeho gishora imari mu mishinga ibyara inyungu harimo gufata imigabane mu bigo, gushyira amafaranga muri banki n’ahandi hunguka.
Ati “Icya mbere ni ugushimira Abanyarwanda bagize uruhare mu gushyiraho Ikigega Agaciro, ni icyacu twese, iyo hatabanza kuboneka umusanzu wa mbere, ibyo tumaze kugeraho ntabwo twari kubigeraho.”
Ubuyobozi bw’iki kigega bugaragaza ko mu myaka 10 ishize, kimaze kugira umutungo wa miliyoni 299 z’amadolari nyamara cyaratangiranye miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda gusa.
Ni imibare igaragaza ko 71,4% by’umutungo w’iki kigega yashowe mu kugura imigabane mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda no mu karere, 25% yashowe mu mpapuro mpeshamwenda mu gihe 3,6% ari amafranga ari mu mitungo n’ibikoresho bisanzwe by’iki kigega.
Bimwe mu bigo byashowemo amafaranga n’iki kigega byiganjemo amabanki, ibigo by’ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubwubatsi, inganda zirimo izitunganya ibiribwa n’izindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko iki kigega gikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyane ko cyashoye imari mu isoko ry’imari n’imigabane.
Ati “Icyo bisobanuye, amafaranga ari mu mpapuro mpeshamwenda aba yagurijwe leta cyangwa abikorera. Iyo ugurije rwiyemezamirimo cyangwa leta iragenda igakora akazi kayo k’imishinga ibyara inyungu ku Banyarwanda no kuri leta muri rusange. Hazamo iyo misoro twavugaga no gutanga akazi.”
Ikigega Agaciro gifite imigabane mu bigo 29 bitandukanye harimo bibiri byo hanze y’igihugu, Trade and Development Bank na OneWeb yo mu Bwongereza ikora ishoramari mu bijyanye n’ibyogajuru.
Rwabukumba ati “Ku rundi ruhande iyo ari imigabane […] iyo uguze imigabane ntabwo ari za mpapuro, uba uguze ibikorwa by’ubukungu icyo kigo kiba kirimo gukora, rero Agaciro nta handi bashyira amafaranga ni muri ibyo bikorwa by’ubukungu.”
“Mu bigo baguzemo imigabane harimo Banki ya Kigali, Cimerwa n’ibindi bigo bigeze kuri 29 mu buryo bw’imigabane. Rero ni ibintu bikomeye kuko ibyo bigo ni bimwe mu bikomeye mu Rwanda, inyinshi ziri ku isoko ry’imari n’imigabane, bigenda bitanga ku rwunguko ku bashoyemo imari kandi n’Ikigega Agaciro kizamo.”
Rwabukumba avuga ko muri rusange Ikigega Agaciro kirimo gukora neza inshingano zijyanye n’ibyo cyashyiriweho.
Ikigega Agaciro Development Fund kandi ni umunyamigabane w’ Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Irembo.
Umuyobozi Mukuru wacyo, Israël Bimpe yabwiye IGIHE ko iki kigega gifasha mu iterambere rya Irembo ndetse na gahunda zayo zigamije kwegereza Abanyarwanda serivisi z’ikoranabuhanga.
Ati “Uko badufasha bituma tubasha gutanga serivisi neza, tukagira ubuyobozi bukora mu buryo bukwiye kugira ngo tube twabasha gukomeza kubaka ikoranabuhanga ryacu, imiyoborere y’ikigo n’uburyo bwose dukoramo kugira ngo dutange serivisi nziza ku Banyarwanda.”
Imihigo irakomeje ku Agaciro Development Fund
Ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro bugaragaza ko mu birimo gutekerezwa ari ukureba uko bashora imari mu bigo mpuzamahanga ndetse no mu bundi buryo bwinjiza amafaranga menshi.
Mu myaka 10 ishize agaciro k’idorali ndetse n’ama-Euros kagiye kazamuka, mu gihe ifaranga ry’u Rwanda ryo ryagiye ritakaza agaciro ugereranyije n’amadorali cyangwa ama-Euros.
Nyatanyi ati “Kugira ngo aya mafaranga dufite akomeze azane inyungu kurushaho, biradusaba kuva mu buryo dushoramo amafaranga imigabane mu bigo bimwe na bimwe n’amabanki, tukareba uko twashora amafaranga mu madorali n’ama-Euros kubera ko agaciro k’ifaranga kagiye kagabanuka.”
Uretse iryo shoramari ryo mu mahanga, mu Rwanda hari umushinga wo gukora uruganda rw’ifumbire iki kigega cyashoyemo imari [Rwanda Fertilizer Company Ltd].
Ni umushinga mugari uhuriweho n’iki kigega n’umushoramari wo mu Rwanda [APTC] n’ikindi kigo cyo muri Maroc [OCP Africa]. Ni uruganda rurimo kubakwa mu Bugesera, kugira ngo ikibazo cy’ifumbire ikiri nke mu gihugu kigabanuke.
Muri uyu mushinga iki kigega cyashoyemo miliyari 3 Frw zishobora kwiyongera bitewe n’ishoramari rikenewe. Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, urwo ruganda rutunganya ifumbire ruzaba rukora ku mugaragaro.
Nyatanyi ati “Ibyo turi kureba ni uburyo twafasha abahinzi, ni gute ifumbire yaboneka. Ntabwo tuvuze ko ikibazo cy’ifumbire cyose kizaba kibonewe umuti ariko ni nko kuri 80%, ikibazo kizaba kigabanutseho.”
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 iki kigega kizaba gifite umutungo wa miliyari 1 y’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!