00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe icyuho mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka mu turere

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 26 November 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu biganjemo ab’uturere, bagaragaje ko amahirwe y’ishoramari aboneka mu turere atabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Abayobozi bagaragaje ko abikorera badashishikarira kugana ishoramari ry’uturere kubera gutinya guhomba. Basabye ko uturere twafashwa kubona inguzanyo yo gushora mu mishinga ya Leta no gutangiza ishoramari, bityo bagatinyura n’abandi bashoramari.

Mu nama yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, binyuze mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere imishinga y’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abikorera, inzego z’ibanze na za Minisiteri, bize ku mahirwe uturere dufite no kureba uko yabwazwa umusaruro mu buryo bw’ishoramari.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yavuze ko abikorera badashishikarira gushora imari mu turere ngo babyaze amahirwe umusaruro uhaboneka.

Yagize ati “Nk’ubu hari ishoramari twatangije ryo kubyaza umusaruro ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko twashatse abikorera turababura. Dufite ahantu nyaburanga nka Kibeho, ni ahantu hemejwe na Kiliziya Gatolika ko ariho habaye amabonekerwa yemewe ku Isi. Twakira abantu benshi, ariko dufite ikibazo cy’amahoteli n’amacumbi. Ayo mahirwe arahari ariko twabuze abashoramari”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwage Justus, yagaragaje ko inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta zigomba kugira icyo zikora zigafasha uturere kubyaza amahirwe umusaruro uhaboneka, bityo n’abikorera bakaza bunganira.

Yagize ati “ Abashoramari batinya gushora imari yabo bwa mbere, birakenewe ko Leta ifata iya mbere mu gushora imari mu turere ikabimburira abikora na bo bakaza bayunganira.’’

Ibi byashimangiwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, watanze icyifuzo cy’uko mu ngengo y’imari uturere twagenerwa ubushobozi bwo gutangiza ishoramari ryagutse, nyuma bakarizanamo abikorera bato.

Ishoramari mu turere ryongera imirimo bigafasha abaturage kwikura mu bukene no kubaka igihugu. Rumwe mu rugero rwatanzwe rw’ubufatanye bwa leta n’abikorera rwateje imbere ubukungu, ni uburyo Rwanda online ibinyujije ku rubuga rwayo ‘Irembo’, ifasha inzego za Leta gutanga serivisi zinyuranye bidasabye uzikeneye kujya kureba umuyobozi.

Undi musaruro w’ubwo bufatanye ni uburyo bwo guhanga imirimo ku rubyiruko n’abandi, binyuze mu gutanga serivisi za Rwanda online mu gihugu hose.

Ku ruhande rw’abikorera ku giti cyabo banenze uburyo uturere dukoresha mu kumenyekanisha amahirwe aturimo no gusobanurira abashoramari uko ayo mahirwe yabyara inyungu mu rwego rw’ishoramari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, bavuze ko kimwe mu byo Guverinoma yakora ngo isembure ishoramari ry’uturere ari ukuduha amahirwe yo kwakira ibikorwa byagutse birimo n’inama, akenshi usanga zibera muri Kigali.

Aba baminisitiri bemeye ko iki gitekerezo Guverinoma izacyigaho ikagifatira umurongo unoze ukigenga.

[email protected]
Amafoto:Bizimana Jean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages