Ibyanya by’inganda ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwatangiye mu rugamba rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, ndetse binagira uruhare mu guhanga imirimo ku bantu benshi.
Mu bibazo Abadepite bagaragarije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, harimo icy’icyanya cy’inganda cya Nyabihu cyashoweho asaga miliyoni 795 Frw ngo gitunganywe ariko birangira gihagaritswe hamaze kujya inganda eshatu gusa.
Abadepite babajije impamvu hafashwe umwanzuro wo guhagarika iki cyanya, nyamara cyaratwaye amafaranga menshi mu kuhatunganya n’ikizakorwa ngo atazakomeza guhomberamo.
Minisitiri Dr Ngabitsinze yasobanuye ko basanze iki cyanya cyegeranye n’icya Musanze, basanga hose hatashyirwa inganda zikora ibintu bisa.
Ati “Nyabihu buriya yari yatangiye ari icyanya ukwacyo, ariko mu gutangira bakora igenamigambi baza gusanga kugira icyanya i Nyabihu ufite n’ikindi i Musanze bikora ibintu bimwe bitaba ari byo. Hari hagiyemo n’inganda zijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, Nyabihu rero yabaye isubitswe kugira ngo Musanze ibanze irangire. Nyabihu ubu turimo turayikorera inyigo nshya aho hazajya icyanya kizatunganya ibikomoka ku buhinzi, hakazajya gusa ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.”
Ibyanya by’inganda bizaharirwa gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi harimo n’icya Nyagatare, ubu kigomba kongererwaho ubuso kugira ngo hakorerwe igenamigambi rinoze.
Minisitiri Dr Ngabitsinze ati “Ahubwo hari icyo nabonye cyasabwe, natwe barabidusabye niba ubutaka butaba buhingwa, twari twabwiye akarere ko mu buryo butunganyije neza bitewe n’ibyahingwamo rwose mu gihembwe cya kabiri nibashaka bahingemo ibishoboka ariko tureba neza ko ibizahingwamo bitazamara igihe kirekire”
Minisitiri Dr Ngabitsinze yatangaje ko inyigo ziri gukorwa zizatwara amezi atarenga atandatu ku buryo haba hezemo imyaka myinshi.
Amafaranga yahagiye bite?
Mu nganda zubatswe i Nyabihu kandi hagiye hagaragaramo ibibazo by’imashini zaguzwe ngo uruganda rutunganye ifiriti ariko birangira imashini zigomba gukora ako kazi kose zituzuye, bituma Leta na n’ubu ikiri gushoramo amafaranga ngo uruganda rubashe gukora neza nubwo umusaruro rutanga ari muke cyane.
Depite Ndangiza Madina yabajije uzabazwa amafaranga yangirikiye muri iki cyanya cy’inganda cya Nyabihu n’uwakoze amakosa yatumye rwiyemezamirimo wazanye imashini zo mu ruganda rutunganya ifiriti yishyurwa ikiguzi kingana na 90% nyamara ibyo yatanze bidakora ikigambiriwe.
Minisitiri Dr Ngabitsinze yatangaje ko abari bari mu nshingano bakurikiranywe kuri ayo makosa n’ibyaha, ikigoye kikaba kumenya niba amafaranga yaragarujwe.
Ati “Nzi ko hari ababibajijwe n’inzego zibishinzwe, hari abaguze imashini, hari abari bayoboye icyo gihe buri wese mu rwego rwe n’icyo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bugena n’ubucamanza hari icyo bakoze. Abakoze amakosa ajyanye n’imiyoborere barahanwe, ibyaha byagiye bikurikiranwa, ku buryo icyo twe dusabwa nk’abari mu mirimo ni ukugira ngo ziriya nganda zikore.”
“Kuba amafaranga batayagarura cyangwa ataragarutse cyaba ari ikindi ariko abari barimo muri icyo gihe barayabajijwe…na ho ubundi byo turemera ko amakosa yabaye nk’uko twese tubizi.”
Biteganyijwe ko icyanya cy’inganda cya Musanze nikimara gutunganywa, icya Nyabihu kizakurikiraho, kigaharirwa gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ibiboneka cyane muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!