Ubusanzwe umujyi wa Huye ufite amahoteli adahagije ugereranyije n’ibikorwa bikurura abantu benshi cyane cyane bijyanye n’imyidagaduro.
Nyuma y’aho imikino ya FEASSA isigiye inyota abashoramari bo muri uyu mujyi ndetse bakaba biteguye no kwakira abantu benshi mu mikino ya CHAN, kuri ubu ngo basanga Leta y’u Rwanda ikwiye gukomeza gusaranganya ibikorwa nk’ibi cyane cyane imyidagaduro n’inama mpuzamahanga ubusanzwe zikunze kubera mu mujyi wa Kigali gusa.
Mu gihe imikino ya CHAN izabera mu Rwanda umwaka utaha ibura amezi abiri ngo itangire, amwe mu mahoteli azakira abashyitsi n’abandi bose bazitabira iyo mikino akomeje imirimo yo kuvugurura inyubako na serivise zayo.
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye imwe muri zo yitwa “Galileo Stadium Hotel”, ni Hotel nshya kuri ubu imaze kuzura mu karere ka Huye hirya gato ya Stade Huye.
Mutabaruka Theophile avuga ko uyu mujyi wa Huye ukeneye gutera imbere kandi ukagira ibikorwa by’amajyambere bijyanye n’igihe tugezemo.
Ati “ubushize twakira FEASSA yadusigiye inyota, kuko hari amafaranga menshi yaducitse kubera ko tutari twiteguye neza, serivise zacu zari zikiri hasi;CHAN turayiteguye kandi tuzayibyazamo umusaruro.”
Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza inyubako zicumbikira abantu ziri muri uyu mujyi zishobora kwakira icyarimwe abagera ku 1200 bagahabwa serivise zose bifuza kandi bakaryama neza.
Bamwe mu bakorera ibikorwa bitandukanye mu mujyi wa Huye, bishimira kuba mu mujyi wabo hagiye kubera imikino ya CHAN, bakavuga ko byarushaho kuba byiza ibikorwa bitandukanye nk’ibirori n’inama mpuzamahanga bitabereye i Kigali gusa, ahubwo bikajyanwa no mu ntara.


















TANGA IGITEKEREZO