00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Hatangiye kubakwa uruganda rw’ibiryo by’amatungo ruzatwara asaga miliyari eshatu

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 23 January 2016 saa 10:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwavuze ko uruganada rutunganya ibiryo by’amatungo rwatangiye kubakwa mu Karere ka Huye, ruzorohereza umubare munini w’abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi kubona ibyo bagaburira amatungo yabo bagatera imbere byihuse.

Umuhuzabikorwa w’imishinga ya Leta ya Korea y’Epfo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Félix Nyirishema, yavuze ko urwo ruganda ari rwo ruzaba ari runini mu Rwanda mu zitunganya ibiryo by’amatungo mu gihugu, rukazajya rukora ibiryo by’inkoko, amafi, ingurube n’inka.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda izatwara miliyari eshatu na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, rukazajya rukora toni 40 z’ibiryo ku munsi.

Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, Yong-min Park mu birori byo gutangiza imirimo yo kubaka urwo ruganda kuri uyu wa 21 Mutarama, yavuze ko ruzafasha abaturage guhaza isoko ry’ibikomoka ku nkoko n’amafi rimaze kwaguka mu Rwanda.

Yagize ati “Rimwe na rimwe abahinzi bareka ubworozi bw’inkoko kuko ibiryo byazo bihenze. Uruganda ruzatanga ibiryo by’inkoko n’amafi kugira ngo bahaze umusaruro ukenewe ku isoko rigenda ryaguka buri munsi.”

Yongeyeho ko uruganda ruzakora ibiryo biri ku rwego rwiza ku buryo bizateza imbere ubworozi mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yashimiye Leta ya Korea ku bufasha iha Abanyarwanda, avuga ko uruganda ruzatuma abaturage babona ibiryo by’amatungo bagatera imbere.

Ati “Umubare munini w’abaturage bacu bakora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi, kandi dufite gahunda zitandukanye nka Girinka yagize uruhare mu guca burundu ubukene bukabije. Niyo mpamvu uruganda rukora ibiryo by’amatungo ni ingenzi ku bahinzi, kuko bizafasha mu iterambere rusange ry’igihugu.”

Abaturage nabo bavuze ko uruganda ruzabafasha kubona ibiryo by’amatungo bitabahenze, n’umusaruro uva mu bworozi bwabo ukaba mwiza kuko iyo amatungo atabonye intungamubiri zuzuye adashobora gutanga umusaruro bayategerejeho, nkuko The New Times yabitangaje.

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Huye, ruzuzura mu Ukuboza 2016, rukazaba rugizwe n’igice gikorerwamo ibiryo by’amatungo, aho babihunika na laboratwari.

Guverineri Munyantwali (ibumoso) na Amb. Park batangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda rw'ibiryo by'amatungo / Photo TNT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages