Iri huriro, “Northern Corridor Technology Alliance/NCTA”, ryatekerejwe nyuma y’inama y’abakuru b’ ibihugu bihurira ku muhora wa Ruguru yo kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2015 i Kampala muri Uganda.
Muri iyi nama ni bwo bwa mbere abikorera bahawe umwanya ngo bumve ibihavugirwa, bagaragaze n’umusanzu wabo mu Iterambere ry’Akarere.
Robert Ford, umuyobozi wungirije mu rugaga rw’abikorera, ukuriye icyiciro cy’ikoranabuhanga, yavuze ko abikorera bemereye abakuru b’ibi bihugu ko imishinga yose izaba mu karere bazayikorera batagombye gushaka ubundi bushobozi buturutse hanze y’umuryango.
Yagize ati “Imishinga yose y’ikoranabuhanga ntidushaka kugira ngo izanyure mu ipiganwa rishobora kuba ryazana izindi sosiyete zituruka hanze y’akarere kugira ngo zize gukora iyo mishinga, kuko twasangaga dufite ubushobozi buhagije, ari mu mafaranga bisaba kugira ngo iyo mishinga ikorwe, ari mu ikoranabuhanga ryakoreshwa kugira ngo iyo mishinga irangire.”
Iri huriro rijya gutangizwa, habanje kwegerwa inzego zinyuranye z’ibihugu bireba.
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibi bikorwa by’abikorera bigamije kwihutisha guhuza ubukungu bw’ibi bihugu, bijyanye n’indi mishinga bihuriyeho, bigakorwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Aba bikorera, mu gice cy’ikoranabuhanga, baravuze bati ‘aya mahirwe duhawe n’abakuru b’ibihugu reka twe kuyapfusha ubusa, reka twishyire hamwe, noneho iriya mishinga, uko dusanzwe tubizi, ariya mafaranga ibihugu byari bigiye gutanga hari hariho ko haza amasosiyete avuye hanze y’ ibi bihugu, bakayatwara, kandi natwe ubwo bushobozi turabufite.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kirenzeho, hari n’ imishinga myinshi yakorwa, icyo Leta zagombye gutangaho amafaranga mu masoko ya Leta, ahubwo bikabamo ishoramari. Bakaza bakavuga bati ‘reka iki ngiki twebwe tugishoremo imari, tugikore, tukibyaze umusaruro, ahubwo muduhe ku musaruro tuzaba tubyajemo.”
Inama z’iri huriro zizajya zibera mu bihugu bitandukanye, nk’uko bihanahana kwakira iz’abakuru b’ibihugu, rikazagira n’uruhare mu kubaka ubukungu bushingiye ku bikorera.
Minisitiri Nsengimana avuga ko inyungu iva mu ikoranabuhanga yihuta cyane kuko iyo ku bakoresha internet biyongereyeho 10 %, ubukungu buhita bwiyongeraho hagati ya 1.3 na 1.5%.
Aba bikorera bavuga ko bifuza gukomeza kwishakira ibisubizo nk’uko babitangiye ubwo bahimbaga uburyo bwo kohererezanya amafaranga kuri telefoni (Mofile money) bwatangiriye muri Kenya nka M Pesa, n’uburyo bwo kwitiza amafaranga kuri telefoni bwatangiriye mu Rwanda, nyuma bikagukira mu bindi bihugu bya Afurika nko hanze yayo.
Iri huriro, rigizwe n’abasanzwe ari abashoramari mu rwego rw’ikorababuhanga muri ibi bihugu.
Mu mishinga 13 ihuriweho n’ibihugu bikora ku muhora wa ruguru, imwe yamaze gushyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, harimo nk’Ikoreshwa ry’indangamuntu igezweho, n’indi iri gutangira irimo imihanda n’ibiraro na yo ikazakenera ikoranabuhanga rigezweho.
Aba bikorera bavuga ko hari aho bazakenera ubufasha bw’abanyamahanga, ariko ngo bizaza ari cyo cyemezo gisigaye cyonyine.



















TANGA IGITEKEREZO