Kimwe muri ibyo bigo ni Prime Energy, yashyize bwa mbere ku isoko ry’u Rwanda impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizwi nka ‘Green bonds’, kuri ubu abashoramari bakaba bari kubasha kuzigura.
Impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera bashaka kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta cyangwa izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro mpeshamwenda.
Uguze izo mpapuro atanga amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umubare uba wagenwe, ubundi ya mafaranga agakoreshwa na nyir’ugucuruza impapuro mpeshamwenda, hanyuma wa wundi akajya abona inyungu bemeranyijweho uko umwaka utashye, kugeza imyaka y’agaciro k’izo mpapuro ishize agasubizwa igishoro cye n’inyungu aba yaragiye abona buri mwaka.
Abahanga mu by’ubukungu n’ishoramari bahamya ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye, hagomba kuba hari uburyo bwinshi yaba igihugu ubwacyo ndetse n’abikorera babasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere, butandukanye n’ubusanzwe bwo gufata inguzanyo muri banki. Bumwe muri ubwo ni ukuyoboka Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Thapelo Tsheole, yashimangiye ibyo agira ati “Isoko ry’Imari n’Imigabane ni inkingi ya mwamba y’ubukungu bwa buri gihugu. Ni ho ibigo by’abikorera biza gushakira amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere, ni ho imishinga itandukanye y’iterambere ibonera amafaranga yo kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.”
Impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije ku isoko ry’u Rwanda
Kuva ku itariki ya 26 Nzeri 2024, Prime Energy yatashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije (Green bonds) zifite agaciro ka miliyari 9,5 Frw, zizarangira gucuruzwa ku itariki ya 17 Ukwakira 2024. Izi mpapuro zikaba ari zo za mbere zo muri ubwo bwoko zigeze ku isoko ry’u Rwanda.
Muri icyo gihe abashoramari bazaba bashobora kwiyandikisha kugira ngo bagure izo mpapuro mpeshamwenda, aho umugabane fatizo ari uguhera kuri miliyoni 100 Frw, aho abazishyura mu Mafaranga y’u Rwanda bazajya bahabwa inyungu ya 13,75% ku mwaka, mu gihe abazagura mu Madorali ya Amerika bo bazajya bungukirwa 9,5% ku mwaka, mu gihe cy’imyaka irindwi.
Kugira ngo impapuro mpeshamwenda zemezwe ko ari izigamije kurengera ibidukikije (Green bonds) bisaba ko biba byasuzumwe n’urwego rubifitiye ububasha rukemeza ko ibikorwa amafaranga azava muri izo mpapuro azakoreshwa ari ibikorwa bitangiza cyangwa bigamije kurengera ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Prime Energy, Sandy Rusera, yavuze ko bashyizeho ingamba zizatuma amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa neza, kandi agakoreshwa mu bikorwa birengera ibidukikije mu buryo burambye, kandi bigakorwa mu buryo bunyuze mu mucyo.
Ati “Ubwo mutekereza kuri aya mahirwe y’ishoramari, ndashaka kubahamiriza ko Inama y’Ubutegetsi ya Prime Energy irajwe ishinga no kurinda inyungu z’abashoramari mu gihe turi gushyira mu bikorwa imishinga yacu yo gushaka ibisubizo birambye birengera ibidukikije.”
Yabitangaje ku wa 4 Ukwakira 2024, ubwo bari mu gikorwa cyo kumurikira abashoramari ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage Prime Energy yashoyemo imari, cyabereye ku ruganda rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II mu Karere ka Musanze, ari rwo runini muri enye iyo sosiyete ifite mu gihugu hose, kuko rutunganya Megawatt 3.6.
Prime Energy yerekanye ko ibikorwa izashoramo amafaranga izakura muri izo mpapuro mpeshamwenda birimo ahanini gutunganya urundi rugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara VI, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya Megawatt 10, mu gihe andi azifashishwa mu gusana izindi ngomero.
Rusera yavuze ko Prime Energy yashyizeho ibipimo bihanitse ku mishinga itoranywa, hagamijwe kureba neza ko ibikoreshwa amafaranga avuye muri izo mpapuro mpeshamwenda bigira uruhare mu kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kandi ko ari ibintu byemejwe n’izindi nzego zishinzwe ubugenzuzi.
Ati "Twashyizeho uburyo bukomeye bwo kugenzura no gutanga raporo kugira ngo twizere ko amafaranga akoreshwa neza kandi ashyirwa mu bikorwa bihuje n’amahame agenga impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije.”
Muri urwo rugendo Prime Energy yagendanyemo na BK Capital, ari yo ibafasha mu bujyanama mu by’ishoramari. Umuyobozi wayo, Siongo Kisoso, yavuze ko kugira ngo izi mpapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije za Prime Energy zemerwe ku isoko ry’u Rwanda, zabanje gusumwa ku rwego mpuzamahanga ndetse by’umwihariko zemerwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura isoko ry’imari n’imigabane (CMA).
Ati “Izi mpapuro mpeshamwenda zasuzumwe bikomeye na CMA, yemeza ko twujuje ibisabwa mu bijyanye no gukorera mu mucyo no gutanga amakuru ahagije agamije kurengera abashoramari [gutuma abashoramari bagira icyizere].”
Kisoso yasobanuye ko uretse ibyo, izi mpapuro mpeshamwenda za Prime Energy zifite n’undi mwihariko w’uko inyungu ku mwaka yashyizwe kuri 13,75% ku mwaka ku wishyuye mu Mafaranga y’u Rwanda, ikigero kiri hejuru y’icy’izindi mpapuro mpeshamwenda zihari. Ni mu gihe hashyizweho n’uburyo umuntu ashobora kwishyura mu madolari agahabwa inyungu ya 9.5%, akavuga ko byose ari ibigamije gutuma abashoramari batikandagira mu kuzishoramo imari.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), Rwabukumba Pierre Celestin, yasobanuye ko hari ibisabwa by’ibanze sosiyete igomba kuba yujuje kugira ngo yemererwe kujya kuri iryo soko, mu rwego rwo kugira ngo abashoramari babe bafite icyizere cy’amafaranga yabo.
Yagize ati “Ikintu gisabwa gikomeye ni imiyoborere myiza, sosiyete igomba kuba ifite nyirayo, ifite abashinzwe kuyiyobora, inama y’ubutegetsi [...] icya kabiri ni imicungire myiza, sosiyete iba igomba gukora igenzura ry’ikoreshwa ry’imari kandi rigakorwa n’abagenzuzi bo hanze bemewe (external auditors) [...], icya nyuma ni ukuba sosiyete yunguka.”
Rwabukumba yasobanuye ko bitewe n’iryo genzura riba ryakozwe mbere y’uko sosiyete ihabwa uburenganzira bwo gucuruza ku isoko ry’imari n’imigabane, nta sosiyete n’imwe irahomba ngo inanirwe kwishyura abayishoyemo imari, ahubwo ko ubwitabire ku isoko bugenda bwiyongera, by’umwihariko sosiyete zikiri nto cyangwa ziringaniye nka Prime Energy, na zo zikaba ziri gukangukira kwitabira iryo soko, nk’uburyo bwiza bwo kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!