Abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda, nk’uko byagagaye mu mpapuro zifite agaciro-faranga zashyizwe ku isoko ry’imari mu kwezi gushize, ubwo zabonaga abashoramari ku buryo bwihuse.
Urebye ishoramari imbere mu gihugu usanga ryarazamutse cyane, aho umwaka ushize ryageze kuri miliyoni 835 z’amadolari ya Amerika ubu hakaba hateganywa miliyari 1,3 z’amadolari ya Amerika.
Hari ibintu bitatu by’ingenzi bibitera
a. Gukora ubucuruzi mu Rwanda biroroshye
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya “Doing Business” yo mu 2012 u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu ahantu gukora ubucuruzi byoroshye muri Afurika. Rufite amanota 53, ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda ni igihugu cya munani ku Isi aho gutangiza ubucuruzi byihuta cyane, kuko ushobora kubikorera kuri internet kandi n’ibyo usabwa si byinshi cyane kandi birasobanutse.
U Rwanda ni igihugu cya 19 ku Isi kwishyura imisoro byoroshye cyane, kuko ushobora kuyishyurira kuri internet. Iyo umushoramari yoroherejwe uburyo bwo gusora aba anoroherejwe uburyo bwo gukora, ari byo u Rwanda barushimira.
b. Ruswa ni nkeya cyane ugeranije n’ibindi bihugu byo muri Afurika
Nk’uko tubikesha Transparency International, u Rwanda ruza ku mwanya wa kane muri Afurika mu kugira ruswa nke, rukaba urwa 50 mu bihugu 176 ku Isi muri Afurika ibihugu biruri imbere ni Botswana ifite amanota 65, Cap vert ifite amanota 60, hagakurikiraho Mauritius ifite amanota 57, u Rwanda rugakurikiraho n’amanota 53 ku mwanya wa Gatanu hakaza igihugu cya Seychelles n’amanota 52.
Muri Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ni urwa mbere rugakurikirwa na Tanzania ruyirusha amanota 18 na ho icya nyuma ni u Burundi. U Rwanda ruburusha amanota 34.
Niba mu Rwanda nta ruswa nyinshi iharangwa byoroherereza abashoramari, kuko baba bazi abo bakorana na bo kandi nta n’ubwo batakaza amafaranga menshi atari ngombwa. Bituma rero bishimira gushora imari ahantu hataba ruswa.
c. Umutekano
Ubwo uhagarariye u Budage mu Rwanda yabonanaga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Emmanuel Gasana yamushimiye uburyo umutekano uhagaze mu gihugu. Yamubwiye ko ari ikintu cyiza kuba mu Rwanda urwego rwo gukora ibyaha ruri hasi cyane (crime rate), anavuga ko we n’abandi banyamahanga baba mu Rwanda bishimira umutuzo bafite mu gihugu, kuko bashobora gutembera aho ariho hose mu gihugu, baba bagenda n’amaguru cyangw se n’imodoka. Peter Fohrenhole yakomeje avuga ko ibyo atari ibintu byizana, ahubwo byerekana ugukora neza kwa polisi ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu buhamye.
Serivisi zihuta kandi ushobora kwandikisha ishoramari aho uri hose, gutanga umusoro aho waba uri hose, kuba urugero rwa ruswa ruri ku gipimo cyo hasi cyane no kuba mu gihugu hari umutekano usesuye, bituma abashoramari biyumva mu mudendezo, kuko baba bazi neza ko nta cyabo cyangirika.



















TANGA IGITEKEREZO