00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvururu mu Burundi zatangiye kugira ingaruka ku ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na

Leonard Tukamwibonera

Kuya 13 July 2015 saa 09:05
Yasuwe :

Imvururu za politiki mu Burundi zatangiye kugira ingaruka ku bucuruzi mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba ndetse no ku ishoramari mu Rwanda by’umwihariko nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dennis Karera.

Mu kiganiro One on One cya Contact FM kuri iki cyumweru taliki ya 12 Nyakanga 2015, Karera yagaragaje ko nta mushoramari n’umwe ushobora guhitamo gushora imari ye mu gihugu kirimo intambara n’amakimbirane.

Yavuze ko adasiba kwakira abashoramari bo ku yindi migabane bamuhamagara bamubwira ko bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, ariko bakabanza kumubaza niba hategeranye n’u Burundi cyangwa niba ntaho imvururu ziri mu Burundi zahungabanya ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Sinsiba kwakira abashoramari bambaza bati gukorera mu Rwanda bimeze bite? Ariko se ntabwo hegeranye n’u Burundi?”

Usibye aba banyamahanga ariko Dennis Karera yongereyeho ko n’abandi bacuruzi bo mu karere bajyanaga amakamyo yabo mu Burundi batakibikora.

Ati: “Ni inde ushobora kohereza ibicuruzwa bye mu gihugu kirimo imvururu? Ashobora gutekereza ko ikamyo ye ishobora no kugera mu nzira igahura n’abagizi ba nabi bya bicuruzwa bakabimwambura.”

Dennis Karera, Umuyobozi wa EABC

Dennis Karera yavuze ko umuntu wese ukora ubucuruzi aba ashaka ahantu azatanga amafaranga ye akongera kuyagaruza.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi yihanganishije abacuruzi bagenzi be bo mu Burundi, avuga ko nta kindi bakora usibye ubuvugizi, ndetse ngo iyo nzira yaratangiye.

Abajijwe icyo yabwira Perezida w’u Burundi aramutse amubonye, yavuze ko yamusaba gukora ibishoboka hakagaruka umwuka mwiza mu gihugu.

Ati: “Namusaba agakora uko ashoboye kose agahagarika imvururu n’amakimbirane mu gihugu cye, bitewe n’uko byahungabanyije ikorwa ry’ubucuruzi mu karere.”

Mu bindi yagarutseho muri iki kiganiro, yanabajijwe impamvu ituma abanyarwanda badashora imari muri Kenya, asubiza ko bamwe mu bo baganiriye bamubwiye ko ari ikibazo cy’ururimi ndetse n’imico y’ibihugu idahuye.

Gusa we yavuze ko iyi mpamvu itakagombye kubuza abashoramari kujya muri iki gihugu, bitewe n’uko amafaranga atagira ururimi.

Ati: “Amafaranga ntagira ururimi. Niyo yaba ari umushinwa cyangwa Umuhinde, icyo ukora ni ukwandika imibare mukumvikana. Nta rurimi ruhambaye bisaba.”

Karera yatorewe kuyobora ihuriro ry’abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC) mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, asibumbuye Umunya Tanzania Felix Moya.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages