Ubwo iyi Minisiteri yasobanuraga mu Nteko Ishinga Amategeko uko imwe mu mishinga izashyirwa mu bikorwa, ku itariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka, abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu bagaragaje impungenge z’ikinyuranyo cya miliyari 38 zizagabanuka bavuga ko ari amafaranga menshi.
Ibi ahanini bishingirwa ku kuba urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rufatiye runini ubuzima bw’igihugu, ugereranyije n’uko abakora n’abatunzwe nabwo ari bo benshi mu gihugu.
Iri gabanuka rifitanye isano n’isozwa ry’imwe mu mishinga yateraga inkunga urwego rw’ubuhinzi nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yagize ati “Ingengo y’imari yagabanutse ni iy’imishinga yaterwaga inkunga n’abaterankunga yasojwe. Ubu turi mu biganiro ku yindi mishinga izagenda iza nk’iyo kuhira imyaka, ku buryo tuzajya gusoza umwaka hari indi mishinga yabonetse cyane iva hanze. Naho ubundi muri MINAGRI ntabwo amafaranga yagabanutse kandi n’iyo tugiye kongera amafaranga iyi Minisiteri ni yo duheraho.”
Abadepite bagaragarijwe ko ibyari biteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bigeze ku gipimo cya 70% bishyirwa mu bikorwa.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umwaka uzajya kurangira bigeze ku kigero nibura cya 90%.
Mu Rwanda ubuhinzi bugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu kuko bugize 33.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, bukunze gukomwa mu nkokora n’izuba mu gihe cy’impeshyi.
Ibi byatumye mu gushakisha umuti iki kibazo herekezwa amaso mu bikorwa byo kuvomerera imyaka habyazwa umusaruro amazi igihugu gifite.
U Rwanda rufite ubuso buhingwa bugera kuri hegitari ibihumbi 589 bukenera kuhirwa cyane mu gihe cy’impeshyi, ariko hegitari ibihumbi 45 ni zo zishobora kuhirwa gusa, mu gihe hari gahunda yo kuhira hegitari ibihumbi 100 mu 2020.



















TANGA IGITEKEREZO