00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inguzanyo zitangwa na I&M Bank zarenze miliyari 65 mu 2013

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 11 March 2014 saa 06:53
Yasuwe :

I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) iratangaza ko inguzanyo yatanze mu 2013 zageze ku mafaranga miliyari 65,636,408,000; ikaba yariyongereye ugereranije n’iyu mwaka w’a 2012 yageraga kuri miliyari 52.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Izi nguzanyo zikaba zarahawe abantu bafite imishinga yujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo inguzanyo itangwe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo banki.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura imikorere ya I&M Bank mu 2013, (…)

I&M Bank yahoze ari Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) iratangaza ko inguzanyo yatanze mu 2013 zageze ku mafaranga miliyari 65,636,408,000; ikaba yariyongereye ugereranije n’iyu mwaka w’a 2012 yageraga kuri miliyari 52.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Izi nguzanyo zikaba zarahawe abantu bafite imishinga yujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo inguzanyo itangwe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo banki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura imikorere ya I&M Bank mu 2013, Sanjeev Anand, umuyobozi mukuru wayo yavuze ko umwaka w’a 2013 wagenze neza ugereranije n’imyaka yawubanjirije anongeraho ko usibye no kuba inyungu yaragiye yiyongera, iyi Banki inahagaze neza ugereranije n’andi mabanki mu Rwanda.

Avuga ko umubare w’amafaranga yabikijwe n’abakiriya wazamutse ukava kuri miliyari 85.8 akagera kuri miliyari 94.1 mu gihe amafaranga Banki ifite mu kigega yose yavuye kuri miliyari 86.6 akagera kuri miliyari 99.

Inyungu yabonetse mbere yo kwishyura imisoro yavuye kuri miliyari 6 igera kuri miliyari 6.8 ariko nyuma yo kwishyura imisoro I&M Bank yasigaranye inyungu ya miliyari 4.5 mu 2013 mu gihe mu mwaka w’ 2012 yari yasigaranye miliyari 4.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sanjeev avuga ko akurikije imikorere y’ibihe byashize hari icyizere ko iyi banki izakomeza gukora neza no mu 2014 kabone nubwo umubare w’amabanki mu Rwanda ukomeza kwiyongera.

Uruhare rw’udushya mu mikorere ya I&M Bank

Sanjeev avuga ko udushya dukomeje kugira uruhare mu iterambere n’imikorere myiza ya I&M Bank; ikaba inateganya gukomeza kwagurira serivisi zayo mu gihugu hose ndetse kuri ubu iyi Banki ikaba imaze gufungura amashami mu bihugu bine ari byo Kenya, Tanzaniya, Ibirwa bya Maurice n’u Rwanda. Ibi byose bikaba bikozwe nyuma y’aho BCR ihindukiye I&M Bank.

Tumwe mu dushya twa I&M Bank harimo uburyo bwo kwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga, kubona serivisi za Banki hakoreshejwe Internet na Telefoni, imashini za ATM za I&M Bank ubu zemera amakarita ya Visa, amakarita ya American Express, ku bufatanye bwa Airtel na I&M Bank hashyizweho amamashini ya ATM akoreshwa hadakenewe ikarita mu rwego rwo korohereza abakiriya badafita konti za Bank kubona amafaranga n’utundi dushya dutandukanye.

I&M Bank ntijya mu bucuruzi gusa inagira uruhare mu gutanga ubufasha

Ku rundi ruhande I&M Bank ntiyibanda ku bucuruzi gusa, kuko hari na gahunda zindi zirimo gutanga amahugurwa y’ibaruramari n’icungamutungo agenerwa ibigo by’imari bitandukanye, gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga w’ibigendanye n’amabanki, guha impano abanyeshuri, ubufasha mu kuvugurura ibigo by’amashuri.

Usibye ibi I&M Bank inagira uruhare muri gahunda za Leta zirimo gushyigikira ikigega Agaciro, kutera inkunga ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages