Iri murikagurisha ryitezweho kwitabirwa n’abamurika ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye y’agaciro, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bikomeye rikazitabirwa n’abashoramari bo muri icyo gihugu basaga 80, rizabera muri Kigali Convention Center.
Ni umurikabikorwa ryateguwe n’ikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa), urwego rushinzwe ubucuruzi n’ingenda n’ikigo cy’inganda cya Madayn.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018, Umuyobozi wa Komite y’iri murikabikorwa rizwi nka OPEX, Ayman Al Hsani, yavuze ko rizaba ari umwanya wo kuganira ku bucuruzi hagati y’abashoramari b’Abanyarwanda n’abo muri Oman.
Biteganyijwe ko abakora ishoramari bo mu Rwanda bagera kuri 250 bazasura ibikorwa bazaba bamurika, bakanagirana ibiganiro na bagenzi babo bo muri Oman.
Ati “Ishoramari hano mu Rwanda riroroshye kurikora. Tuje hano kugira ngo tubonane na bagenzi bacu kuko twizeye ko hari byinshi twakorera hano.”
Ayman yavuze ko intego nyamukuru ari ukwagura amarembo y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau), Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu kwakira iri murikagurisha.
Yavuze ko ari amahirwe ku Rwanda n’abashoramari barwo kubona ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu bindi bihugu n’uburyo babikora.
Ati “Twizeye ko mu gihe u Rwanda rushyize imbere kugira ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ibicuruzwa byihariye, kuzamura ibikorerwa mu Rwanda, ni amahirwe meza yo kwiga no kumenya ibikorerwa mu bindi bihugu, uko bikorwa n’ibikoresho bakoresha.”
Mukazayire yavuze ko mu minsi ine aba bashomari bo muri Oman bazaba bamurikira mu Rwanda n’indi bazahamara baryitegura bazanagira umwanya wo gusura ibice bitandukanye mu Rwanda, bakareba amahirwe y’ishoramari ahari cyangwa bakaganira na bagenzi babo uko bafatanya mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Hashobora no kuba ubufatanye hagati y’impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ku buryo byaborohera kohereza ibicuruzwa byabo hano mu Rwanda cyangwa no mu Karere.”
Ni imurikagurisha rigiye kubera mu Rwanda rikurikira iriheruka kubera i Nairobi muri Kenya naryo ryabanjirijwe n’iryabereye muri Ethiopia.
Iri murikabikorwa ryatangijwe mu 2012, rigiye kuba ku nshuro ya 10, rikazamurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye Oman yohereza mu bihugu birenga 140 ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO