Ni amahirwe ariko ba rwiyemezamirimo bato batangiye kubyaza ishoramari, barimo Irankunda Patrick ukuriye ikigo JAP Group gikora amapave n’amakaro mu myanda itabora, na Mizero Jean Félix uyobora ikigo ‘Nutrition Advisory Council Rwanda Ltd’, kigamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya imirire mibi.
Bombi uko bakorera mu Karere ka Nyamagabe, bari muri ba rwiyemezamirimo bari guhatanira inguzanyo yo kwagura imishinga yabo ku nyungu ya 0%, muri gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali yiswe ‘BK Urumuri Initiative.’
Iyi gahunda yakozwe bwa mbere mu mwaka ushize ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga icyizere cyo kuvamo ubucuruzi bukomeye.
Ba nyir’iyi mishinga iri guhatana bamaze igihe bahugurwa n’ikigo Inkomoko Business Development ku micungire y’ubucuruzi.
Irankunda avuga ko JAP Group ikora amapave n’amakaro mu myanda itabora nk’amashashi namacupa bya pulasitiki, ifite abakozi barindwi.
Bose bagira uruhare mu kubyaza umusaruro imyanda itabora, ubusanzwe ifatwa nk’ikibazo kiremereye ibidukikije muri iki gihe.
Iki kigo cyatangiye mu mwaka ushize wa 2017, gitangirana ishoramari rya 6,000,000 Frw yavuye mu nkunga z’inshuti n’abavandimwe. Intego yacyo ni ugufasha abanyarwanda kuba ahantu hasukuye no kurengera ibidukikije.
Irakunda ati “Ikigo cyacu kimaze kwaguka kuko dushobora guhaza isoko rya Huye, Nyamagabe na Rusizi; twabashije kwigurira imodoka idufasha gukusanya imyanda tuyikura mu giturage.”
Akomeza avuga ko bagize amahirwe yo kubona inguzanyo barushaho kwiteza imbere no gutanga akazi ku bandi.
Ati “Imashini dufite ni ntoya cyane kuko ikora amakaro n’amapave ya metero kare zitarenze 16 ku munsi??? ariko tubonye iyo nguzanyo twagura ikora metero kare 30 kugira ngo tubashe guhaza amasoko dufite kandi dutange akazi ku bandi.”
Avuga ko kuri ubu bamaze kugira igishoro cya miliyoni 12 Frw kandi inyungu babona mu mezi abiri bamaze guhemba bakozi no kwishyura ibisabwa byose, ingana n’ibihumbi bisaga Magana atanu (500,000 Frw).
Mizero Jean Félix uyobora ‘Nutrition Advisory Council Rwanda Ltd’ nawe avuga ko abatangije iki gitekerezo bafite inzozi ko babonye inguzanyo bahita bashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi.
Ati “Dufite umushinga wo gushyiraho uruganda ruto rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Tuzajya dutunganya ibinyampeke birimo soya n’ibindi bitandukanye.”
Mizero avuga ko mu gihe bakomeje kunoza umushinga wo gutangiza uruganda, babanje kwigisha abahinzi n’aborozi kubikora kujyambere kugira ngo bazabone umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Avuga ko batangiye kuzigamira iri shoramari mu 2016 bahereye ku mafaranga ibihumbi 100Frw bishatsemo uko ari abanyamuryango umunani. Kuri ubu bamaze kuzigama agera kuri 8,000,000 Frw.
Yemeza ko bamaze kugirana amasezerano n’abazacuruza umusaruro wabo ndetse n’amakoperative y’abahinzi-borozi azajya abagemurira umusaruro igihe bazaba bamaze gushinga uruganda.
Avuga ko nibura umushinga wo gushinga uruganda uzatwara agera kuri miliyoni 38 Frw.
Irankunda na Mizero bavuga ko bagize mahirwe yo guhabwa inguzanyo na Banki ya Kigali, bazayikoresha neza bakunguka kandi bakishyura neza, kuko bazi ibyiza byo kuba inyangamugayo.



















TANGA IGITEKEREZO