Umwaka wa 2024/25 warangiye urwego rw’inganda rufite uruhare rwa 22% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse rurushaho kuzamuka mu gutanga akazi.
Wasize inganda nshya 111 zitangiye mu gihugu hose, zirimo 84 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, 15 zikora ibicuruzwa bitandukanye, 10 zikora ibikoresho by’ubwubatsi n’izindi ebyiri zitunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro.
Muri izi nganda harimo A1 Iron & Steel rutunganya ubutare rugakoramo ibyuma mu cyanya cy’inganda cya Musanze. Rwashoweho miliyoni 20 $ ndetse ni rumwe muri nyinshi z’abanyamahanga zashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka.
Imibare ya BNR, NISR n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yasohotse ku wa 17 Gashyantare 2026, igaragaza ko mu myaka itanu ishoramari mvamahanga rijya mu Rwanda ryiyongereye cyane.
Nko mu 2020 ibigo mvamahanga byashoye mu Rwanda miliyoni 390,3 $, yiganjemo ayashowe mu gutangiza ibigo bishya by’ubucuruzi cyangwa ayashowe mu byari bisanzwe bikorera mu Rwanda.
Mu 2021 ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyoni 548$, mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 rigera kuri miliyoni 663$ na ho mu 2023 ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyoni 886,9$. Mu 2024 iri shoramari ryakomeje kwiyongera rigera kuri miliyoni 1.098,5$.
Imibare yerekana ko mu 2024, ibihugu byagize uruhare runini mu ishoramari mvamahanga biyobowe n’Ibirwa bya Maurice, aho abashoramari babikomokamo bashoye miliyoni 251,1$, muri Kenya havuye ishoramari rya miliyoni 140,3$, mu Bushinwa havuye ishoramari rya miliyoni 108,6$, abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashoye miliyoni 103,9$, naho mu Budage hava ishoramari rya miliyoni 65,3$.
Iri shoramari mvamahanga rirebwe hagendewe mu miryango n’uturere tw’Isi, umuryango wa COMESA wavuyemo ishoramari mvamahanga ringana na miliyoni 418,6$, muri OECD hava iringana na miliyoni 340,6$, muri SADC havuye ishoramari rya miliyoni 293,4$, ayavuye muri Aziya aba miliyoni 228,2$, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukurikiraho na miliyoni 159,1$.
Inguzanyo zavuye mu mahanga zinjiye mu bigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda zageze kuri miliyoni 543,6$ bingana n’izamuka rya 28,5% kuko zari miliyoni 423$.
Iyi raporo igaragaza ko izi nguzanyo mvamahanga zazamutse kubera ko ibigo biri imbere mu gihugu byagujije mu bigo bikora imirimo imwe byo mu mahanga aho bifitemo uruhare rwa 60,8% mu gihe 39,2% by’izi nguzanyo zavuye mu mahanga zatanzwe n’ibigo bidahuje ibyo bikora.
Ishoramari mvamahanga mu 2024 ryatanze akazi ku bantu 69.341, ndetse muri bo Abanyarwanda ni 97,6%. Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje abari babonye akazi mu Rwanda bivuye ku ishoramari mvamahanga bari 59.916.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!