Iyi gahunda izwi nka JGA (Jasiri Growth Accelerator) ishyigikira imishinga y’udushya yakemura bimwe mu bibazo bibangamiye sosiyete ndetse itanga icyizere cyo gutera imbere, ikorera mu Rwanda no muri Kenya.
Umuyobozi wa AGGP mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kabanda Aline yahamagariye ba rwiyemezamirimo bari mu cyiciro cy’itangira kwiyandikisha kugira ngo aya mahirwe atazabacika.
Yagize ati “Muri iki cyiciro cya gatatu cya Jasiri Growth Accelerator, twishimiye gutumira ba nyir’imishinga iri mu cyiciro cy’intangiriro, yujuje ibisabwa ko bakwiyandikisha. Dushaka imishinga ifite intego, irimo ubwitange ndetse n’amatsinda yihuje hagamijwe impinduka. Icyo dushaka nka JGA ni ugukorana na bo kugira ngo dushyigikire aho bageze mu gihe tubategurira kwagura ishoramari.”
Jasiri izatanga amahugurwa y’amezi 10, kandi nyuma y’aho buri mushinga uzahabwa igiteranyo cy’inkunga y’ibihumbi 75 by’amadolari (miliyoni 96,7 Frw) byo kuyifasha kwaguka, arimo azatangwa mu buryo butaziguye n’ayo mu buryo buziguye.
Igikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiye kuri uyu wa 6 Gicurasi. Biteganyijwe ko kizarangira ku ya 31 Gicurasi 2024.







Ibitekerezo 0