00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abafaransa bariga uko bashora imari mu Rwanda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 11 September 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Abashoramari 8 n’abanyenganda babiri b’Abafaransa batumiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB - Rwanda Development Board) mu rugendo shuri mu Rwanda kugira ngo barebe uko bashora imari mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri nibwo mu nama barimo na RDB, abo bashoramari, bagaragaje ibintu bitandukanye bashobora gushoramo imari mu Rwanda.
Joseph Mpunga wari uhagarariye RDB yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ibintu byinshi byashorwamo imari mu (…)

Abashoramari 8 n’abanyenganda babiri b’Abafaransa batumiwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB - Rwanda Development Board) mu rugendo shuri mu Rwanda kugira ngo barebe uko bashora imari mu nzego zitandukanye zo mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri nibwo mu nama barimo na RDB, abo bashoramari, bagaragaje ibintu bitandukanye bashobora gushoramo imari mu Rwanda.

Joseph Mpunga wari uhagarariye RDB yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ibintu byinshi byashorwamo imari mu mishinga itandukanye iyi ikaba ariyo mpamvu aba bashoramari baraje kureba izo nzego cyangwa uburyo bajya babikora.

“Mu gushora imari mu gihugu cyacu, tubona bakwibanda nko mu mishinga yongera ingufu z’amashanyarazi kugira ngo abashe guhenduka ndetse n’ubukerarugendo dore ko babifitemo uburambe kuko u Bufaransa aricyo gihugu cya mbere ku Isi cya kigira abakerarugendo benshi.”

Marc Schneider, umuyobozi wa Novafrica, imwe mu masosiyete y’abashoramari yavuze ko mu Rwanda basanze ari igihugu cyiza kandi babibonye bakiva ku kibuga cy’indege berekeza mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Usanga umujyi urangwa n’isuku ndetse n’umutekano ku buryo mu bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, U Rwanda ari igihugu cya mbere ubona ko cyashorwamo imari.”

Naho Chantal Umuraza wari uhagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo, we abona atavuga ngo ni aha n’aha hagomba gushorwamo imari mbere kurusha ahandi kuko baba baje kugira ngo barebe imishinga bo bashobora gushoramo imari.

Aba bashoramari bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu no kuwa kane, bazagira ibiganiro mpaka n’abashoramari b’Abanyarwanda barebera hamwe uburyo n’Abanyarwanda bazajya bashora imari mu Bufaransa, n’Abafaransa nabo bakazishora mu Rwanda.

Aba bashoramari b’Abafaransa bari mu Rwanda baje ku nshuro ya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages