Hari abafite hotel bo mu Rwanda bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu kwishyura amafaranga bakunze kwita aya komisiyo kuri izo mbuga zibamamariza.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016 mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Abibumbiye mu rugaga rw’Abikorera bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ama-hotel ndetse n’urubuga Booking.com rufasha kumenyekanisha ama-hotel.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ama-hotel mu Rwanda, Butera Seth yavuze ko kumenyekanisha hotel bitanga umusaruro, ngo kuko usanga 30% y’abazigana baba bakuye amakuru ku mbuga za internet hotel yiyamamajeho, gusa ngo baracyahura n’imbogamizi y’uburyo bishyuramo izo mbuga zibamamariza.
Yagize ati “ Dutanga komisiyo tukanayitangira umusoro kandi yo aho igiye bakaba batakwishyura uwo musoro. Ni ukuvuga amafaranga ntacibwa umusoro yinjira ahubwo acibwa umusoro asohoka. Urugero nka hotel yarangiwe umukiriya ushaka icyumba gihagaze amadolari 90, itanga komisiyo y’amadorali 13 bitewe nibyo yumvikanye n’abayimenyekanisha ikaza kongeraho n’andi yo kuyohereza, ibyo bituma rimwe na rimwe hari hotel ishyiraho ibiciro bitari byo yanga kugwa mu bihombo."
Yakomeje asaba ko izo mbuga byaba byiza zifunguje konti mu ma banki yo mu Rwanda ndetse zikanazandikisha bityo uwo musoro ukavaho burundu mu gihe ugiye kwishyura.
Abakorana n’izi mbuga zamamaza ama-hotel ntibashatse kugira icyo badutangariza kuri iki kibazo gusa komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Dada Richard, yabwiye IGIHE ko impamvu bacibwa uwo musoro ari uko bakora ubucuruzi kandi bwunguka bityo ngo hari amafaranga aba asohotse mu Rwanda yinjira mu kindi gihugu kandi na nyir’ukuyohereza akaba hari inyungu yabonye, bituma bayafata nk’umusoro ku nyungu ufatirwa nk’uko itegeko rigenga abasora rivuga.
Yagize ati “Ubusanzwe iyo habayeho gutanga isoko hanze aba ari ubucuruzi kandi burunguka, abakora ubwo bucuruzi basabwa 15% asimbura umusoro ku nyungu ufatirwa nk’uko itegeko ribivuga."
85% by’ama-hotel mu Rwanda akoresha ubu buryo bwo kwimenyekanisha binyuze ku mbuga za internet kandi bizamura ubukungu bwazo kubera ba mukerarugendo baza bayagana.
Ukuriye agashami k’ubukerarugendo muri RDB, Belyse Kaliza yavuze ko gukoresha izi mbuga ari uburyo bwihuta kandi bugezweho bukoreshwa ku Isi hose, bufasha ukora ubucuruzi kumenyekana kuko byagaragaye ko byongeraho 20% ku nyungu iba isanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO