00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Kigali Heights’ izatwara amafaranga arenga miliyari 25 yitezweho kuzamura ishoramari

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 30 April 2015 saa 06:33
Yasuwe :

Abashoramari Fusion Capital Ltd na Kigali Heights Development Company baravuga ko inyubako ijyanye n’igihe izaba ifite agaciro ka Miliyari zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda bagiye kuzuza mu mujyi wa Kigali, yitezweho kuzamura urwego rw’ishoramari ry’u Rwanda.

Iyi nyubako ijyanye n’igihe ifite ahazakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, iby’imyidagaduro, ibiro ku bantu no ku bigo , amabanki ndetse n’amaresitora.

Ibice by’iyi nyubako byatangiye kugurwa n’ibigo bitandukanye byifuza kubikoreramo aho kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2015, Kigali Heights yasinyanye amasezerano n’ikompanyi y’ubucuruzi ya Simba supermarket Ltd yo kuzakorera ku buso bungana na metero kare 18.000.

Igishushanyo mbonera cya ‘Kigali Heights’

Dennis Karera, Umuyobozi wa Kigali Heights asinya amasezerano y’imyaka icumi na Simba Supermarket Ltd, yatangaje ko iyo nyubako ije yiyongera ku zindi zakorerwagamo ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, igamije gutanga serivisi zizakururira abashoramari bo mu karere n’abo mu mahanga gukorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda.

Yagize ati “Gukorana na Simba Supermarket ni intambwe yo gukomeza guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda.’’
Umuyobozi wa Simba Supermarket, Teklay Teame yavuze ko bishimiye gukomeza kwagura ubucuruzi bwabo mu Rwanda.

Yagize ati “ Turishimye cyane, iki ni icyicaro cya kane tuzafungura hano, twashoye imari yacu mu Rwanda kubera umutekano uhari,tuzakomeza kandi kubikora.”

Kugeza ubu 85% by’ahazakorerwa ubucuruzi hamaze gufatwa n’abazahakorera.

Iyo nyubako iri kubakwa hafi ya Rond point iri hafi y’inyubako ya KBC ku Kacyiru, ahahoze iposita y’u Rwanda. Ije yunganira indi nyubako nini izaba yiganjemo amahoteli irimo kubakwa muri ako gace yitwa “Kigali Convention Complex Center”.

Izuzura itwaye miliyoni 37 z’amadorali y’Amerika asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’ikigo cy’Abanyakenya gitanga inguzanyo cya Fusion Ltd ifatanyije na sosiyete y’Abanyarwanda ishinzwe ubwubatsi bw’amazu yitwa Kigali Heights.

Yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, bikaba biteganyijwe ko izatangira gukorerwamo muri Werurwe 2016.

‘Kigali Heights’ izuzura itwaye arenga Miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages