00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali igiye gukemura ikibazo cyo kwakira abamenyereye kuba mu nzu zigezweho

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 12 July 2014 saa 05:40
Yasuwe :

Uko Umujyi wa Kigali ugenda ukura ni nako hagaragaramo inyubako zitandukanye zigezweho, aho hakunzwe nyuma y’imiturirwa itandukanye, ubu noneho n’inzu zo guturamo zo ku rwego rwo hejuru zatangiye kubakwa kandi uyigura ayisangamo ibyangombwa byose.
Ikompanyi ya Century Park Hotels & Residences kuwa Gatanu yagaragarije abantu urugero rw’inzu 13 zigiye kubakwa mu gace ka Nyarutarama mu murenge wa Remera, zifite ibyumba bitanu n’inyubako eshatu zigerekeranye kandi zirimo ibintu by’ingenzi (…)

Uko Umujyi wa Kigali ugenda ukura ni nako hagaragaramo inyubako zitandukanye zigezweho, aho hakunzwe nyuma y’imiturirwa itandukanye, ubu noneho n’inzu zo guturamo zo ku rwego rwo hejuru zatangiye kubakwa kandi uyigura ayisangamo ibyangombwa byose.

Ikompanyi ya Century Park Hotels & Residences kuwa Gatanu yagaragarije abantu urugero rw’inzu 13 zigiye kubakwa mu gace ka Nyarutarama mu murenge wa Remera, zifite ibyumba bitanu n’inyubako eshatu zigerekeranye kandi zirimo ibintu by’ingenzi bikenerwa.

Agaciro k’inzu imwe gahagaze ku madolari ya Amerika ibihumbi 800 ariko nk’uko umwe mu bafatanyabikorwa mu kubaka izi nzu, Hatari Said Sekoko abivuga, hari gahunda yo kureba uburyo aya mafaranga yajya yishyurwa mu byiciro kugira ngo bohohereze ushaka kugura imwe muri izi nzu.

Iyi nzu ni gutya igaragara mu ijoro

Izi nzu kandi zishobora kuzajya zifashishwa mu gihe Umujyi wa Kigali wakiriye abantu benshi bo ku rwego rwo hejuru nk’abaherutse kwakira mu nama nkuru ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB/BAD) iheruka muri Gicurasi uyu mwaka.

Sekoko avuga ko aha hantu izi nzu zubatse ari ahantu hatuje ku buryo bifasha abatuye aha kutavogerwa mu buzima bwabo kandi ngo abazahatura bazaba babashije kugura inzu ndetse n’ibidukikije kuko nta bushyuhe buharangwa nk’ubukunze kuvugwa mu mujyi wa Kigali.

Uruganiriro
Igikoni
Icyumba kinini
Icyumba gisanzwe
Bumwe mu bwiherero butanu buri muri iyi nzu
Umugore w'Umunyarwandakazi (wambaye ikanzu itukura) wari utuye mu mahanga yiyemeje guhita agura iyi nzu agabanyirizwa igiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages