Scheba Hotel, ni indi hotel yafunguwe n’Umunyarwanda mu Kiyovu hafi y’ahahoze Hotel Kiyovu mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki ya mbere Ukwakira 2017.
Yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari ebyiri n’igice ikaba igomba kuba hotel y’inyenyeri enye nk’uko nyir’iyi hotel, Karangwa Gashabana Paul, yabitangarije IGIHE.
Karangwa asanzwe ari nyir’ikigo cyitwa Kigali Top Mountain kimenyerewe mu bwubatsi bw’amazu agurishwa harimo umudugudu, uzwi nko kwa Paul, uherereye i Gacuriro mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Kuva kuri Hotel des Milles Collines iri mu zubatswe mbere mu Rwa Gasabo mu 1973 na Marasa Umubano Hotel kugeza ku nshya zirimo Marriot Hotel, Dove Hotel, Ubumwe Grande Hotel n’izindi, zigenda zigira umwihariko utuma ziganwa n’abatari bake.
Umuyobozi Mukuru wa Scheba Hotel, Umuhoza Daniella, yavuze ko iyi hotel yatangiranye serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga kuko ifite abakozi b’inzobere n’ibikoresho bihagije, ikagira umwihariko wo kuba ahantu heza ho kuruhukira kuko iherereye ahantu hatuje no mu mahumbezi.
Iyi hotel ifite ibyumba bigezweho 35 byo kuraramo, ibyo kwakiriramo inama, ikagira piscine, igatanga na serivise za massage, sauna na gym.
Ifite intego yo kwagura ibikorwa igahanga amashami hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.
U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubukerarugendo no kwagura ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga ari na ko hongerwa ibikorwa remezo bikenewe birimo ibyumba by’amahoteli bikagera ku 13,800 bitarenze uyu mwaka bivuye 8,000 mu 2016.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igaragaza ko u Rwanda rushaka ko miliyoni 404 z’amadolari ubukerarugendo bwinjije mu 2016 zizagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ku mwaka bitarenze 2024.
Muri Nyakanga, Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye (International Congress and Convention Association- ICCA), muri raporo ryasohoye Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kwakira inama nyinshi kandi zikomeye.
Mu 2016, u Rwanda rwakiriye inama 42 zirimo 18 zizwi na ICCA ndetse uyu mubare ushobora kugera kuri 50 mu 2017. Ibipimo bya ICCA bigaragaza ko izo nama 18 zatumye uyu mujyi uza ku mwanya wa gatatu mu yakiriye inama nyinshi zikomeye muri Afurika, inyuma ya Marrakech (muri Maroc) yakiriye 19 na Cap Town (muri Afurika y’Epfo) yakiriye 62.


















TANGA IGITEKEREZO