Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, mu Nama yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative) iri kubera i Riyadh muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu kiganiro yatanze muri iyo nama y’iminsi itatu, Perezida Kagame, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ari ahantu heza ho gushora imari, ukurikije amahirwe ahari.
Ati “Kudashora imari muri Afurika ni ikosa rikomeye. Afurika ituwe n’abaturage basaga miliyari 1.4, ifite umutungo kamere mwinshi ariko n’uwo mubare w’abayituye ubwabo, ntabwo byaba ari ukureba kure kubirengagiza.”
Yagarutse ku bakunze kugira ubwoba bwo gushora imari muri Afurika cyangwa bakabikora ku bushake, agaragaza ko gufata abaturage nk’abo ukabasigaza inyuma ku bushake, ari bibi cyane.
Ati “Kubihorera bishobora guteza ibibazo muri Afurika n’ahandi. Icya mbere Afurika si igihugu kimwe, ni ibihugu 55. Bashobora kuba bafite ibibazo ariko se ni he ibibazo bitaba? Nzi neza ko umushoramari wese uzavugana na we, akomoka mu gihugu gifite ikibazo kimwe cyangwa ikindi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo Afurika ifite atari umwihariko wayo kandi ibyinshi iyo usesenguye, usanga bifitwemo ukuboko n’ibihugu bikomeye.
Ati “Dukwiriye mbere na mbere kumva ibibazo dufite ibyo ari byo ntitubikabirize, hanyuma twumve ko Abanyafurika n’abayobozi babo bakora uko bashoboye ngo bakemure ibi bibazo byatumye dusigara inyuma.”
Yagarutse ku ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato rikunze kuba muri Afurika, rigatuma bamwe batizera umutekano w’ibyabo mu gihe baba bahashoye imari.
Perezida Kagame yavuze ko ihirika ry’ubutegetsi aho riva rikagera, ari ribi gusa agaragaza ko impamvu ikomeye iri mu kiba cyatumye bibaho.
Ati “Ushobora kumva ko Coups d’Etat ari ibintu bikorwa n’abasirikare bagakuraho ubuyobozi, ariko habaho na Leta ziyobowe n’abasivili zitwara nabi. Iyo rero ubisesenguye ubasha kumva icyabiteye hanyuma ukagikemura. Imiyoborere mibi na Coups d’Etat ntabwo byihariwe n’Umugabane wa Afurika gusa ahubwo bifite aho bihuriye n’ibiba ahandi ku Isi by’umwihariko ibihugu byahoze bikoloniza.”
Yatanze ingero z’aho ubutegetsi buhirikwa muri Afurika bigizwemo uruhare n’ibihugu byahoze bikoloniza uwo mugabane cyangwa se bikarebera.
Perezida Kagame yavuze ko icya mbere Umugabane wa Afurika ukeneye ngo utere imbere ari ishoramari, haba mu kubaka ubushobozi bw’abayituye n’ibikorwa by’iterambere.
Ati “Kubakira abantu ubushobozi urebye ni wo muzi wa byose kuko ibintu byose bikorwa n’abantu. Ubumenyi bwabo mu ngeri zitandukanye ni byo bigira akamaro. Hatabayeho gushora mu kubakira abantu ubushobozi, birashoboka ko ntaho twagera kuko abo bantu wubakiye ubushobozi ni bo wifashisha bagira uruhare mu nzego zitandukanye.”
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe ku ibanga u Rwanda rwakoresheje ngo rushyireho gahunda ziteza imbere abagore haba mu buzima busanzwe, mu mashuri, ubuyobozi n’ahandi.
Yavuze ko nk’u Rwanda umugore afite amateka mu kubaho kwarwo, ahereye ku ruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yavuze kandi uburyo 52% by’abatuye u Rwanda ari abagore.
Ati “Mwibaze icyari kubaho mu gihugu uramutse ufashe 52% by’abaturage bacyo ukabirengagiza. Waba wisenya wowe ubwawe.”
Future Investment Initiative ni inama yatangiye ku wa Kabiri, tariki 24 Ukwakira, izageza ku wa 26 Ukwakira 2023. Iri kwibanda ku kamaro k’ibiganiro bihuriweho mu gukemura ibibazo Isi igenda ihura nabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!