Inganda zigikora ibiri munsi ya 50% ukurikije ubushobozi zifite, gukora abantu batize bihagije isoko, kugera ku mafaranga mu mabanki bikiri inzira ikomeye, ikoranabuhanga rigezweho rihenda, ibikorerwa mu Rwanda bigihenda kurusha ibituruka hanze kubera ibikoresho, imisoro n’amahoro bikiri hejuru ni bimwe mu bituma kwihaza mu bicuruzwa no guhangana n’ibituruka hanze bikiri imbogamizi ikomeye.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu isesengura ryakozwe mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda. Kugira ngo izo nzitizi zicogore, ni uko Leta yafata iya mbere mu gutinyura abashoramari, na yo ubwayo itinyuka gushora imari ahakomeye, aho bibaye ngombwa igafatanya n’abashoramari mu rwego rwo kubatinyura kwitabira imishinga yagutse kandi ikomeye.
Inama iherutse guteranira i Kigali mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, yahuje ibihugu bigize umuryango w’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, byagaragye ko mu Rwanda hashowe imari mu mishinga ikomeye, COMESA yabera isoko Abanyarwanda kuruta kugura no kohereza ibicuruzwa i Burayi. Ibi bisaba gushinga inganda zijyanye n’ibikenewe ku isoko kandi zishingiye ku musaruro uhari.
Niyonsenga Ildephonse, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda, amasomo azikurwamo akwiye kujya ashyirwa mu bikorwa, aho abacuruzi bonyine badashoboye Leta na yo igashoramo imari kugira ngo ibatinyure imishinga migari kandi ikomeye.
Niyonsenga yadutangarije ko inama yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, yahuje ibihugu bigize COMESA, yari igamije uburyo hakwigirwa hamwe uko abikorera babona amasoko y’ibyo bakora cyane cyane babiha inyongeragaciro, kandi bakarushaho gukorera mu isoko ryagutse, rishingiye muri Afurika aho kwihutira gushakira hanze.
U Rwanda rwungukiyemo byinshi
Niyonsenga Ildephonse atangaza ko u Rwanda rwungukiye byinshi muri iyo nama. Agira ati “Kuba igihugu cyacu cyarakiriye inama nk’iyo ni ishema ku gihugu, abikorera bo mu Rwanda bashoboye kumenyana n’abacuruzi baturutse mu bihugu 11 bari bitabiriye inama. Twabonye ko gucuruza umuntu ari umwe ntacyo byamugezaho, ahubwo ari uko bakorera hamwe, bagafatanya. Hari abagiranye amasezerano y’ubufatanye kugira ngo isoko bakora ryaguke. Twasanze kandi ibi bihugu bifite abaturage barenga miliyoni 500, bashobora kuba isoko kuruta gukorera i Burayi, ahubwo riri mu gace dukoreramo.”
Inganda mu Rwanda ziracyahanganye n’ibibazo
Niyonsenga yakomeje atangaza ko inganda zo mu Rwanda zigifite ibibazo. Ati “Inganda nyinshi ziracyakora ibiri munsi ya 50% ukurikije ubushobozi ziba zifite; inyingo nyinshi zakozwe zigaragaza ko inganda zacu zigicumbagira. Hari izishingwa batize isoko bihagije, cyane cyane aho bazakura ibyo bazakora ndetse n’aho bazabigurisha. Iyo urebye ibihugu biri muri COMESA, usanga badashishikajwe no gushinga inganda nyinshi, ahubwo bihutira gukora izo bashobora guhaza nibura hejuru ya 60%.”
Hari icyakorwa
Niyonsenga Ildephonse atangaza ko abikorera bakwiye kongera ubufatanye ntihagire uwifungirana, abakora ibintu bimwe bagashaka uko bakwishyira hamwe bagakora imishinga migari. Avuga ko icyo gihe inyungu iboneka ari nyinshi, kandi abantu bahigira n’ikonabuhanga iyo bakorana ari benshi, buri wese afite icyo yigira ku wundi. Ikindi ni uko hakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’amabanki akarushaho gufungura imiryango ku banyenganda.
Akomeza atangaza ko ibikenerwa by’ibanze bidakwiye guturuka hanze gusa, hakoreshwa ibikomoka mu bihugu bigize COMESA, kuko byongera bikabagarukira kandi bidahenze, kubera ko biba byaturutse hafi. Ati “Ibihugu biri muri COMESA, buri wese yaba isoko rya mugenzi we.”
U Rwanda aho ruherereye rushobora kuba Umujyi mukuru wa COMESA, bitewe n’uko ruri hagati y’ibihugu bigize uwo muryango. Gukurura abashoramari byakoroha kuko baba bari hagati mu isoko. Ikindi no korohereza abashoramari ni kimwe mu bituma gushora imari mu Rwanda byoroha, kuba kandi ari igihugu cyahagurukiye kurwanya ruswa, biha amahirwe n’umutekano abashoramari.
Abavumbura ibintu ntibakwiye gukora bonyine, ahubwo hakwiye guhuzwa imbaraga kugira ngo imishinga yabo ibe migari, n’amabanki arusheho gukorana na bo.
Mu mbogamizi zikigaragara, ni uko amabanki na yo ubwayo gutanga amafaranga bikiri mu nzira zikomeye; hakenewe ubuvugizi kugira ngo amabanki ashobore gukorana ku buryo bworoshye n’abashinga inganda.
Hari kandi ikoranabuhanga rigihenda, bituma ibikoresho bigera mu Rwanda bihenze cyane kubera inzira ndende n’imisoro n’amahoro bikiri hejuru, bituma ibikorerwa mu Rwanda bigira igiciro kiri hejuru, guhatana n’ibiturutse mu bihugu bituranye bikaba bitoroshye.
Mu rwego rw’imisoro n’amahoro bisaba ko yose yahuzwa kugira ngo igabanyuke, ibikorerwa mu Rwanda bireke gukomeza guhenda cyane. Abashyiraho gahunda z’amahoro bakabanza kuvugana n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), kugira ngo imisoro ihuzwe ye kuremerera abacuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO