Itangazo rishyira ku isoko izi nganda ryasohotse ku wa 10 Ukuboza 2025.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyamenyesheje abashoramari babifitiye ubushake n’ubushobozi, ko “kigurisha imigabane ya Leta ifite mu nganda iwacu: Rwamagana Banana Wine, Nyabihu Irish Potato na Rutsiro Honey Companies zizwi nka ‘Uruganda iwacu’. NIRDA ikaba ari yo munyamigabane munini muri izo nganda.”
Muri Nyakanga 2025, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo Birame yabwiye Abadepite bagize PAC ko nta bushobozi butuma izi nganda eshatu zikoresha ubushobozi bwose zifite.
Yagize ati “Ayo twari tugitanga akoreshwa mu kugura ibikoresho by’ibanze, guhemba abakozi, kwishyura umutekano, isuku n’ibindi byose [...] Turi kugerageza ibishoboka kugira ngo iki kibazo gihagarare zikore neza."
"Kugeza ubu Rwamagana [Banana Wine] irakora ku bushobozi butari hejuru cyane, Rutsiro [Honey] na yo ni kimwe ni hagati ya 30% na 40% na ho Rwamagana ni kuri 20%, Nyabihu [Potato Company ] ni yo iri hasi. Iri munsi ya 10%.”
Izi nganda zubatswe binyuze muri gahunda ya Leta yitwa ‘Uruganda iwacu’. Inganda eshatu zashyizwe ku isoko zagiye zigaruka muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nk’izahombeje Leta kuko yazishoragamo amafaranga buri gihe ariko ikagwa mu bihombo.
Nyabihu Potato Company yongerera agaciro ibirayi
Uruganda Nyabihu Potato Company Limited (NPC Ltd) rwashinzwe mu 2014, rutangira gukora mu 2018.
Imigabane y’iki kigo irimo 52% ya NIRDA na ho 46% ni iya BDF, mu gihe 1% ari iy’Akarere ka Nyabihu, na ho koperative COTEMU na COAMU zifitemo 1%.
Uru ruganda rwubatse mu cyanya cy’inganda cya Mukamira mu Karere ka Nyabihu. Rwubatse ku butaka bufite ubuso bwa metero kare 1607, mu gihe ikibanza cyarwo cyose ari metero kare 6911.
Leta igaragaza ko rufite imashini zigezweho zitunganya ibirayi, izibihata, izibikoramo ifiriti kandi rugerwaho n’amazi n’amashanyarazi. Runafite inyubako z’uruganda.
Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni icyenda z’ibirayi ku munsi. Rucuruza ifiriti n’ibirayi bihase ku masoko y’imbere mu gihugu, harimo amaguriro agezweho (supermarket), hoteli, amasoko n’ahandi mu gihugu.
Ifiriti z’uru ruganda zigurishwa mu byiciro bitandukanye, harimo izifunze mu gapaki ya garama 25, 50 na garama 100.
Bigaragazwa kandi ko ruri hafi gushyira ku isoko ibicuruzwa bitatu birimo ibirayi bironze gusa, ibihase n’ifiriti izwi nka ‘French fries’
Kugeza muri Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabaruraga koperative 116 ziri mu ruhererekane nyongeragaciro rwo guhinga no gucuruza ibirayi, zibarizwamo abarenga ibihumbi 96. Kugeza ubu inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibirayi ni ebyiri gusa.
Rwamagana Banana Wine ikora umuvinyo
Mu nganda Leta yemeje ko yashyize ku isoko imigabane yayo harimo Rwamagana Banana Wine, rwatangiye gukora mu 2018, rutunganya ibikomoka ku bitoki.
Imigabane 99% y’uru ruganda ni iya NIRDA mu gihe APPROJUBAAR inarugemurira ibitoki bibisi rukoresha ifitemo 1%.
Uru ruganda rwubatse mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana, rwashinzwe rufite ubushobozi bwo gutunganya toni enye z’ibitoki, aho 10% byagombaga gukorwamo umuvinyo, 20% bigakorwamo umutobe na ho 70% bigakorwamo inzoga.
Ibice bibiri bitunganyirizwamo ibi bicuruzwa byubatse ku buso bwa metero kare 1607, na ho ikibanza cyarwo cyose ni metero kare 6911.
NIRDA igaragaza ko uru ruganda rufite imashini zifite ubushobozi bwo gutunganya toni enye ku munsi. Rukora umutobe w’umwikamire ungana na litiro 2800 ku munsi.
Magingo aya rukora kandi rugacuruza ibicuruzwa bibiri, ni ukuvuga Inkangaza na Surwa Banana Wine zigurishwa ku isoko ry’imbere mu gihugu, muri supermarket, hoteli zitandukanye n’ahandi.
Uru ruganda kandi ruri hafi gushyira hanze umutobe witwa Surwa Banana Juice.
Imibare igaragaza ko ibitoki bikorwamo inzoga byasaruwe mu gihembwe cy’ihinga cya A mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, bingana na toni 562.968. Ibyangombwa by’ubuziranenge byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, mu Ukwakira 2023 bigaragaza ko hari ibigo birenga 50 bikora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibitoki.
Rutsiro Honey Ltd itunganya ibilo 500 by’ubuki ku munsi
Uruganda Rutsiro Honey Limited (RHL) rwubatswe mu 2015, rutangira gukora mu 2018. NIRDA ifitemo imigabane ingana na 78% mu gihe 19% ari imigabane y’Akarere ka Rutsiro, na ho 3% ni imigabane ya koperative yitwa UNICOAPIG.
Rwubatse ku butaka bufite ubuso bwa metero kare 4244. Rufite imashini zigezweho zifashishwa mu gutunganya ubuki, rukagira amazi n’umuriro, n’inyubako zikorerwamo imirimo y’uruganda.
Imashini z’uru ruganda zifite ubushobozi bwo gutunganya ibilo 500 by’ubuki ku munsi. Ubuki rutunganya bugurishwa ku masoko y’imbere mu gihugu harimo amaguriro (supermarket) amasoko y’imbere mu gihugu, i Dubai, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Oman.
Uru ruganda kandi rwatangiye kohereza ubuki rutunganya ku isoko ry’u Bushinwa, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uru ruganda rukora ubuki bwa Gishwati Natural Honey, bw’umwimerere 100% buhovwa n’inzuki zo mu ishyamba rya Gishwati. Bufungwa mu macupa ya garama 250, 300, 500 , 1 kg , 4 kg na 7kg.
Runakora inzoga y’ubuki buvanzemo tangawizi, yitwa Umunezero H&G ifungwa mu mukebe wa garama 500.
Umusaruro w’ubuki mu 2024 wari toni 7621 uvuye kuri toni 7240 z’ubuki mu 2023
Ni iki cyatumye Leta izigurisha?
Dr. Birame yabwiye Abadepite bagize PAC ko bamaze iminsi bereka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ko nta bushobozi buzaboneka bwatuma izi nganda zigera ku bushobozi zifuzwaho bityo ko zigomba kugurishwa.
Ati “Ntabwo turi kubona ibyo tubura ngo uruganda rukore ku kigero twifuza. Ibi rero ikidushobokera nka Leta ni uko twahagarika ibi bihombo izi nganda zigurishwe uko zimeze kose.”
Mu byakozwe harimo gukoranya abafite imigabane muri izi nganda eshatu bagamije kubaza niba bashobora kugura imigabane ya Leta, byabananira igashyirwa ku isoko.
Umusesenguzi mu by’ubukungu Straton Habyarimana aherutse kubwira IGIHE ko iyo Leta yinjiye mu ishoramari bitoroshye ko yunguka kuko abo ishinga ibikorwa byayo baba atari abacuruzi ahubwo ari abayobozi.
Ati “Iyo Leta ifashe uruhare rwo kubaka ibikorwa remezo n’imiyoborere y’ikigo cy’ubucuruzi ni bwo usanga bitagenda neza kuko ubicunga aba azi ko ari umukozi wa Leta, ntabwo abicunga nk’uko yabicunga ari ibye. Uwo Leta wese ishyizeho yumva ko ahagarariye Leta mu gihe wawundi we aba yumva ari kwikorera ku giti cye, ni umuyobozi ucunga cya kintu nubwo yaba yashyizeho umukozi amukurikiranira hafi ngo arebe uko akora umunsi ku wundi. Ni aho akenshi bikunze gupfira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!