Ni amakuru KIFC yatangaje ku wa 22 Gashyantare 2024 mu muhango wo kwishimira ibyo yagezeho ndetse hareberwa hamwe ibiri gukorwa kugira ngo abashoramari barusheho kwiyongera mu Rwanda n’imigambi ifite mu minsi iri imbere.
KIFC kandi yatangaje ko umwaka wa 2023 usize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bicumbi mpuzamahanga bya serivisi z’imari n’amabanki, n’uwa kabiri mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
KIFC ni ikigo kigenzurwa n’Ikigo kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda, Rwanda Finance Ltd, gifasha ibigo bitanga serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga n’akarere kugenzura ibikorwa byabyo.
Yatangiye ibikorwa byayo mu 2020, ifite intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’ishoramari muri Afurika, aho izana abashoramari mu Rwanda bakahagira igicumbi, n’iyo baba bakorera ubucuruzi bwabo ahandi.
Bisobanuye ko umushoramari ashobora gukorera ahandi ariko aho afatira ibyemezo, aho igicumbi cy’amafaranga ye kiri ari mu Rwanda.
Iyo agiye kwaka nk’inguzanyo, banki akoresha ngo bashyireho amafaranga ni iyo mu Rwanda, akaba ashobora kuyakoresha mu Rwanda cyangwa ahandi.
KIFC ni igicumbi cy’ibigo birimo amabanki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo bitanga ingwate n’inguzanyo, iby’ishoramari, n’ibindi bibarizwa mu rwego rw’imari.
Uretse kugira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP, KIFC yashyizweho hanagamijwe ko u Rwanda rubasha gucunga konti za banki ziri mu bindi bihugu, bityo abashoramari bakitabira kubitsa amafaranga yabo mu Rwanda, kabone nubwo ibikorwa byabo byaba biri ahandi.
Mu 2023, KIFC yakomeje guteza imbere ubufatanye mu nguni zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari, ni ukuvuga ibigo bikaza gushora mu Rwanda, kwagukira mu bindi bihugu ariko ibiro by’ibyo bigo biri mu Rwanda.
KIFC yaguye ubufatanye n’ibihugu bitandukanye, aho mu mwaka ushize yasinyanye amasezerano n’u Bufaransa, Repubulika ya Korea ndetse n’iya Tchèque, ikagaragaza ko andi masezerano nk’ayo n’ibindi bihugu bine bya Afurika ari kugera ku musozo.
Uretse ibihugu, KIFC yasinyanye amasezerano n’ibindi bigo nk’icyo muri Qatar, icyo muri Luxembourg n’icya Astana cyo muri Kazakhstan, bijyana no kubaka imikoranire n’andi mahuriro y’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye, ibintu biri gutanga umusaruro umunsi ku wundi.
Buri kigo KIFC isinyana na cyo gifite umwihariko aho nk’icya Qatar cyita ku guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, Luxembourg ikita ku bijyanye no kubona imari ihagije, abashoramari bo muri ibyo bihugu bakareba uko bashora imari muri Afurika ariko babarizwa mu Rwanda.
Mu mwaka ushize kandi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mihandagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije, COP28, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bibiri byateje imbere politiki y’ishoramari ritangiza ibidukikije, ibintu byagizwemo uruhare n’abarimo KIFC.
Umuyobozi wa Rwanda Finance Ltd igenzura KIFC, Nick Barigye, yavuze ko kuva ku kureshya abashoramari, kugeza ku kwimakaza gahunda zidaheza byatumye mu mwaka ushize bagera ku musaruro ushishimishije.
Ati “Ubufatanye twagiranye n’abayobozi babarizwa muri uru rwego n’ibigo bitandukanye, byadufashije kugera ku mpinduka ndetse n’iterambere tuvuga uyu munsi, ibituma imishinga y’ishoramari ikomeza gutera imbere umunsi ku wundi.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yashimiye KIFC ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’imari, avuga ko u Rwanda rwafashe izo serivisi nka zimwe mu z’ingenzi mu guteza imbere gahunda yayo y’iterambere rirambye.
Ati “Nubwo Isi iri guhura n’ingorane nyinshi ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka aho bwazamutse ku kigero cya 9,2% mu gihembwe cya mbere cya 2023, ndetse no ku mpuzandengo ya 7,6% y’ibihembwe bitatu bya mbere by’uwo mwaka.”
Yavuze ko uko gutera imbere biri mu cyerekezo u Rwanda rwihaye ko mu 2035 urwego rw’imari ruzaba rwihariye 5,2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu urwo ruhare rukazagera kuri 11,8% mu 2050.
Minisitiri Dr Ndagijimana yashimiye abari inyuma y’uyu musaruro wa KIFC, yizeza ko igihugu kizakomeza kuyiteza imbere aho bazakomeza gukorana kugira ngo iki gicumbi gikomeze guteza imbere urwego rw’imari rukazagera ku ntego igihugu kirushakaho.
Muri Kamena 2023, KIFC yatangaje ko myaka itatu ishize gishinzwe, cyari kimaze kwakira abashoramari babarirwa mu 100, aho biyemeje ishoramari rya miliyoni 800$, imibare yazamutse cyane ko mu mezi umunani ashize cyakomeje gutera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!