Byavugiwe mu nama yagaragazaga amahirwe y’ishoramari ari mu Karere ka Bugesera, yabaye ku wa 26 Kamena 2026.
Muganza yagaragaje ko Bugesera ari akarere kari kwaguka mu buryo budasanzwe ndetse kigaragaza nk’ahantu heza ho kwagurira umujyi kandi kakagaragaza ko gafite ubwo bushobozi.
Akomeza agaragaza ko kuva mu mwaka wa 2018, muri aka karere hamaze kwandikwa imishinga y’ishoramari irenga 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7$.
Iyi mishinga yahaye imirimo abarenga ibihumbi 20. Mu mezi ya mbere y’uyu mwaka gusa, hiyongereyeho indi mishinga 41 ifite agaciro ka miliyoni 27$ izaha imirimo abarenga 1.600.
Ati “Muri RDB, tubona Bugesera nk’ahantu inzego zitandukanye zunganiranira. Ubwikorezi bufasha inganda, inganda zigatanga akazi kandi zigateza imbere serivisi, maze ishoramari rikabyara imirimo, amafaranga n’amahirwe ku baturage. Twifuza kubona Bugesera ihinduka igicumbi gikomeye cy’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda, ubukerarugendo na serivisi zigezweho, kandi uruhare rw’Abanyarwanda rukarushaho kwiyongera muri uru ruhererekane rwose rw’ibikorwa.”
Bugesera ni akarere gafite abaturage barenga ibihumbi 551, kari ku buso bwa kilometero kare 1,337. Gafite hoteli esheshatu, motel 11 n’amacumbi asanzwe 50.
Muri aka karere hari icyanya cyahariwe inganda, Bugesera Special Economic Zone (BSEZ), kiri ku buso bwa hegitari zirenga 335.
Iki cyanya gifite ubushobozi bwo kwakira inganda ziri hagati ya 92 na 100, aho kugeza ubu 27 ari zo zamaze kugura ibibanza muri iki cyanya zirimo 14 zatangiye gukora.
Aka karere gafite inganda 67 zirimo 14 ziri mu cyanya cyahariwe inganda, izindi zikaba ari izahagiye mbere y’uko iki cyanya kijyaho.
Aka karere kandi ni kamwe mu turere turi gukorerwamo imishinga migari y’igihugu nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nk’umwe mu mishinga migari ihanzwe amaso, ndetse yitezweho impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu no gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ingendo zo mu kirere mu Karere no muri Afurika.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga izarangira mu 2027, gitangire gukoreshwa mu 2028 aho icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka no gutwara toni zirenga ibihumbi 150 z’imizigo ku mwaka.
Icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko ibyo byose atari leta izabikora yonyine ahubwo abashoramari bakeneye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.
Ati “Kuba ubwabyo aka karere gafite umupaka n’ikindi gihugu, ibikorwaremezo bigari biri kubakwamo nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bituma Bugesera iba hamwe mu hantu hitezweho icyerekezo cy’ishoramari kurusha ahandi.”
Umuyobozi w’Uragaga rw’Abikorera mu Ntara y’u Burasirazuba, Laurien Benedata, yavuze ko Bugesera ari akarere gatanga amahirwe y’ishoramari iryo ari ryose kandi ibyo ushoyemo bikazunguka kubera umuvuduko kari kugenderaho mu iterambere.
Ati “Bugesera ni akarere gatanga amahirwe mu bukerarugendo, inganda, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ubuhinzi ubwabwo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni ahantu abashoramari bakwiye kubona nk’urubuga rwo guhanga ibishya n’iterambere.”
Abashoramari batandukanye bagaragarijwe amahirwe ari mu Karere ka Bugesera ndetse n’ibindi bisobanuro byose bakeneye kugira ngo bandikishe ubucuruzi bwabo.
Mwizerwa Vanessa washinze Bugesera Lake Resort yavuze ko nk’abantu basanzwe ari abashoramari muri aka karere, bari bakeneye kumenya andi mahirwe aboneka muri Bugesera ndetse n’uko bayabyaza umusaruro.
Ati “Aha tuhafata nko mu rugo twari dukeneye kumenya nko kibuga cy’indege niba hari ukuntu twatangira gufata imiryango ku buryo kizafunguka natwe twiteguye. Urumva rero ni ibintu twari dukeneye kugiraho amakuru bigendanye n’aho dushaka kuganisha ibikorwa byacu.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!