Ni uruganda rwitwa A-One Iron and Steel Ltd ruri kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Musanze. Urebeye inyuma ubona ko rugiye kugera ku musozo. Rugizwe n’ibice byinshi birimo ahashongesherezwa ubutare, bugatunganywa kugeza habonetse icyuma.
Biteganyijwe ko imirimo yo kurwubaka izarangira muri muri Nzeri 2025 itwaye miliyoni 20$.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Inganda n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Christian Twahirwa, yabwiye IGIHE ko izindi nganda zikora ibyuma zasazuraga ibyashaje zigakora ibindi ariko uru ari ugukora icyuma kivuye mu ibuye.
Ati “Ruzatangira muri Nzeri 2025. Ruzaba ari rwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikoresho by’ibyuma babikuye mu butare. Bazajya bashongesha amabuye y’ubutare bakuremo ibyuma.”
U Rwanda rugaragaza ko rubitse munsi y’ubutaka toni 110.633.610 z’amabuye y’agaciro adakunze kuboneka (Rare Earth Minerals), Lithium, Beryllium, Uranium na Iron Ore.
Twahirwa yavuze ko amabuye y’ubutare uru ruganda ruzajya rushongesha azacukurwa mu birombe byo mu Rwanda harimo n’ibyo muri Rulindo bakiri gukorana amasezerano.
Ati “Ni amabuye ava mu Rwanda, acukurwa muri Rulindo ariko haracyaganirwa ku masezerano yo gucukura, i Rulindo.”
Mu gutangira uru ruganda ruzaba rukoresha abakozi 1000 barukoramo n’abandi 2500 bazabona akazi biruturutseho.
Uru ruganda ruzakora ibyuma by’ubwoko butandukanye ku buryo ibirenga 50% by’ibikenewe ku isoko ry’u Rwanda byose bishobora kuboneka.
Ati “Turateganya ko rwahaza isoko ryo mu Rwanda ariko intego ni ukohereza ibyuma mu mahanga.”
Inganda zimenyerewe mu gihugu ni izikora ibyuma binyuze mu gushongesha ibyashaje bigakorwamo ibishya nka fer à béton.
Ati “Aba bo bazaba bakora ibyuma kuva ku gito bagere ku cyuma kinini cyane bashobora no kuzakoresha bakora fer à béton. Ruzaba ari rwo ruganda rwa mbere rukora icyuma kivuye mu ibuye ry’ubutare, ndetse ari urwa gatatu muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Biteganyijwe ko muri uru ruganda hazajya hakorwa toni ibihumbi 150 by’icyuma kigizwe n’ubutare havuyemo oxygene n’umwuka wa oxyde de carbone (Direct Reduced Iron).
Mu gice gishongesherezwamo amabuye y’ubutare cyangwa ibyuma bishaje (Steel Melt Shop) hazajya hakorwa toni ibihumbi 150 z’ibyuma ku mwaka.
Kugira ngo ubutare bushonge bisaba kubucanira ku bushyuhe bwa dogere Celsius 1538. Iki gikoma kinyuzwa mu kindi gice gihindukiramo icyuma ariko atari igikoresho cya nyuma gikozwemo kuko byongera gushongeshwa bigakorwamo ibindi bikoresho. Muri iki gice hazajya hatunganywa toni ibihumbi 200 ku mwaka.
Mu gice gitunganyirizwamo ibyuma gisa nk’iforomo iha icyuma isura, kihava ari nk’inkoni ifite umubyimba n’uburebure nyir’uruganda ashaka, cyangwa kikaba uruziga n’indi shusho yakwifuza. Aha hazajya hakorwa toni ibihumbi 150.
Twahirwa ati “Aba bazava ku cyuma gito icyo ari cyo cyose bagere ku cyuma kinini cyane dushobora no kuzakoresha na fer à béton.”
Igice gikorerwamo umwuka wa Oxygene biteganywa ko kizajya gikora metero kibe 200 ku mwaka.
Ati “Mu gushaka gukora icyuma bakivanye mu butare hari oxygene (02) izakorwa na umwuka wa gaz carbonique (CO2). Oxygene ishobora kwifashishwa mu bitaro, CO2 ikifashishwa mu zindi nganda.”
Yahamije kandi ko “Kuba tubafite bizagira izindi nyungu ku zindi nganda ziri mu cyanya cy’inganda. Ni ukuvuga ngo kuri we icyo yakoze yarangije, ku wundi kiba igikoresho cy’ibanze.”
Ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi no mu yindi mirimo byinshi bitumizwa hanze uretse fer à béton zirimo izikorerwa mu Rwanda n’inganda zishongesha ibyuma bishaje.
Twahirwa yavuze ko uru ruganda ruzatuma nibura 50% by’ibyuma byatumizwaga biboneka imbere mu gihugu.
Ati “Uyu munsi ibyo byuma twabiguraga hanze y’u Rwanda. Mu kubigura hanze twatangaga amadevize. Kuba dushobora kubikora natwe tukabigurisha mu bindi bihugu bisobanuye ko tuzabona amafaranga menshi y’amadevize ku buryo ababyifuza bashobora kubibona.”
MINICOM ihamya ko ku musaruro n’impinduka inganda zizagira mu gihugu harebwa uruhare rwazo mu guhanga imirimo no kugabanya ibitumizwa hanze.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!