Abashoramari bishyize hamwe mu Rwanda bagiye gutangiza uruganda rukora impapuro mu mitumba y’insina no mu bisigazwa by’umuceri, rukazatangira muri Mutarama 2014 mu karere ka Rwamagana.
Akarere n’intara byemereye aba bashoramari ubufasha bwose bushoboka kuko baje kuzamura imibereho y’abahatuye.
Ubwo aba bashoramari baganiraga n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abazajya bagemurira uruganda ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2013, bavuze ko muri Mutarama 2014, uru ruganda ruzaba rwatangiye.
Uru ruganda ruzajya rukora toni 20 z’impapuro ku munsi, izajya iyikora mu mitumba y’insina ikomeye no mu bisigazwa by’umuceri. Ruzatangizwa n’abashoramari 13 bamaze kuboneka muri iyi minsi.
Ndayambaje Wellars, umuyobozi w’ihuriro ry’aba bashoramari yavuze ko inyigo y’umushinga w’uru ruganda yarangiye ku buryo muri Mutarama 2014, imirimo izaba yatangiye.
Yagize ati “tuzaba dufite ubushobozi bwo gukora impapuro zigera kuri toni 20, ariko mu gutangira tuzakora 15, urebye ibikorwa byose bisa n’ibigeze ku musozo kuko ubutaka twarabuguze, abaturage twarangije kubishyura, hasigaye gutangira gusa”.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo ku baturage b’akarere ayobora, ati “muri aka karere duhinga intsina nyinshi, imitumba yazo bazajya basaruraho igitoki ubundi bayigurishe”.
Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzavana abaturage mu bukene kuko ruzatanga akazi ku baturage batandukanye. Yavuze ko akarere gafite hegitari zitunganyije z’urutoki zisaga ibihumbi 20.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Makombe Jean Marie Vianney yavuze ko abatuye iyi ntara bazabona inyungu cyane izaturuka kuri uru ruganda biciye mu mirimo izatanga n’ibisigazwa by’umuceri n’imitumba bitajyaga bibabyarira inyungu ugereranyije n’inyungu zizaturuka ku mafaranga bazavanamo.
Yabijeje ko intara izakomeza kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye haba mu nama no mu bundi bufasha butandukanye aba bashoramari bazakenera.
Ikindi ngo ni uko uru ruganda rwashyizwe mu mihigo y’ibizagerwaho mu mihigo, akarere ka Rwamagana kasinyanye na perezida wa Repubulika.
Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’uru ruganda bizagerweho uko bikwiye aba bashoramari bazengurutse mu bice bitandukanye by’aka karere, ahaboneka ibyo bazakoresha.
Bimwe mu byasuwe birimo, urutoki rwa hegeitari umunani z’uwitwa Ngirumugenga Jean Marie Pierre wavuze ko imitumba yatemegaho ibitoki yayihaga inka indi ugasanga irasasizwa uru rutoki ariko ngo uru ruganda ni inkuru nziza kuri we kuko izamuha amafaranga.
Mu Rwanda hasanzwe hakoreshwa toni zirenga 50 mu kwezi nyamara uru ruganda ukurikije uko bivugwa umusaruro warwo mu cyumweru wahaza igihugu cyose.
Uru ruganda ruzakora impapuro zimeze nk’izisanzwe zikoreshwa mu Rwanda za A4 ndetse n’inini zisumbuyeho, hiyongereyeho n’amakarito azajya atwarwamo ibintu bitandukanye.
Gukora aya makarito aba bashoramari bazafatanya na sosiyete ya Erasmus yemeye gushora inkunga muri uru ruganda izashyiramo akayabo karenga miliyoni n’igice z’amadorali ya Amerika. Iyi sosiyete ikora ibikorwa by’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi no gukwirakwiza imbaraga z’amashanyarazi yavuze ko ifite gahunda yo gushora mu Rwanda miliyoni 800 z’amadorali ya Amerika.
Ibisigazwa by’izi mpapuro biteganyijwe ko bizakorwamo impapuro z’isuku. Ku bijyanye n’imitumba n’ibisigazwa(ibishishwa)by’umuceri buri kimwe kizajya gikorwamo izi mpapuro kidakeneye ikindi. Binateganyijwe ko toni y’iyi mitumba izajya igurwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.
Abashaka gushora imari muri uru ruganda no kuguramo imigabane ngo imiryango irafunguye nk’uko Ndayambaje yabivuze, ushaka gufatamo imigabane asabwa ibihumbi 590 by’u Rwanda, amakoperative akaba asabwe kwitabira ibi bikorwa kuko biyafitiye inyungu.
Impapuro zikoreshwa mu Rwanda zituruka muri Afurika y’Epfo, Malysia, Misiri n’ahandi, aba bashoramari bafite gahunda yuko mu myaka itatu bazaba bahaza akarere k’ibihugu bituranye n’u Rwanda. Uru ruganda ruje rukurikira urwigeze gukora impapuro rwari I Zaza muri aka karere.


















TANGA IGITEKEREZO