NIRDA igiye gutangira gufasha abikorera kurushaho kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda [NIRDA] cyatangiye gahunda yiswe “CowInTheCar” igamije gufasha inganda n’abahanga udushya gushyiraho uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku nka binyuze mu marushanwa ashingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yamuritswe kuri uyu wa Kabiri, izanaha amahirwe abakiri bato hareberwa hamwe uko bafashwa guhanga udushya berekwa ibintu bitandukanye bikomoka ku nka bikwiye kubyazwa umusaruro.

Mu byitezweho kubyazwa umusaruro harimo impu, amahembe, na bimwe mu bice byajyaga bijugunywa nyuma yo kubaga inka.

Biteganyijwe ko impu zitunganyijwe neza zizajya zikoreshwa intebe zo mu modoka zirimo n’iza Volkswagen ziteranyirizwa mu Rwanda; amahembe n’amagufa bigakorwamo imitako n’ibirahure bitwikira ahagaragaza amakuru y’ikinyabiziga [car dashboard]; ibinure by’inka bigakurwamo amapine n’amavuta y’imodoka ndetse n’umusemburo uva mu ndurwe y’inka ukabyazwa imiti ivura diabète.

Umuyobozi wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ugufasha abahanga ibishya kongerera agaciro ibikomoka ku nka nyuma yo kubagwa, hashyirwa ku isonga ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turasaba abikorera guhanga ibishya babyaza umusaruro inka, aho guhora bakora ibisanzwe biriho, kandi birashoboka kuko hari n’inguzanyo idasaba inyungu bazahabwa mu gihe bazaba batsinze irushanwa.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, witabiriye umuhango wo gutangiza gahunda ya “CowInTheCar” yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizafasha kugabanya ibitumizwa mu mahanga kuko izateza imbere gahunda isanzwe ya “Made in Rwanda”.

Yagize ati “Iyi gahuda izafasha abafite amabagiro, abakora ibikoresho bikoze mu mpu kureba uko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo impu dufite mu Rwanda zibe arizo zikoreshwa mu nganda bidasabye kuzitumiza mu mahanga.”

Iyi gahunda itangijwe mu gihe abafite inganda zikora ibikomoka ku mpu bazitumiza mu mahanga bavuga ko izitunganyirizwa mu Rwanda ziba zidatunganyije neza ku rwego bifuza; kandi hakaba hakigaragara umubare munini w’inka zicyoherezwa mu mahanga gucururizwayo, ibituma umusaruro uzifuzwaho ugabanuka.

Uwemerewe gusaba inkunga muri iyi gahunda asabwa kuba amaze umwaka umwe akora ibijyanye no kubyaza umusaruro inka mu gihe abarizwa mu cyiciro cy’abatangira, naho ubarizwa mu bamaze igihe bakora asabwa kuba amaze byibura imyaka itatu kandi akoresha abakozi batari munsi ya batanu. Kwiyandikisha muri iyi gahunda bizarangira tariki ya 10 Gashyantare 2020.

Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda barimo Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere ’Trade and Development Bank’ u Rwanda rufitemo imigabane n’Uruganda Mpuzamahanga rutunganya ifumbire rwo muri Maroc [OCP Africa] bagaragaje ko bafitiye icyizere u Rwanda kuko hagaragara amahirwe y’iterambere n’ubufatanye butanga icyizere cy’ahazaza.

NIRDA igiye gutangira gufasha abikorera kurushaho kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka
Umuyobozi wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ugufasha abahanga ibishya kongerera agaciro ibikomoka ku nka
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda ya “CowInTheCar”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .