00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Uko imihanda ya kaburimbo yaguye amarembo y’ishoramari

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 May 2023 saa 02:01
Yasuwe :

Abikorera bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imihanda ya kaburimbo y’ibirometero birenga 100 imaze gukorwa muri aka karere kuva muri 2019, yagabanyije igihombo baterwaga n’imihanda mibi ndetse inongera abashora imari muri aka karere ko mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri Werurwe 2019, nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye gukora umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma, w’ibilometero 66,8. Uyu muhanda ni wo wa mbere washyizwemo kaburimbo nyuma y’uw’ibilometero 20 wa Huye-Akanyaru.

Uyu muhanda wabaye nk’imbarutso y’ikorwa ry’imihanda muri aka karere kuko wahise ukurikirwa no gushyira kaburimbo iciriritse mu mihanda y’ibilometero 35. Iyo ni umuhanda uhuza imirenge ya Munini-Busanze na Ruheru n’umuhanda uhuza imirenge ya Nyagisozi, Rusenge na Ngera.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyaruguru, David Mutangana yabwiye IGIHE ko abashoramari ikintu cya mbere barebaho mbere yo gushora imari mu gace runaka ari ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda.

Ati “Nyuma y’uko iyi mihanda ikozwe abashoramari bariyongereye cyane ku dusantere tw’ubucuruzi; hari abacuruzi bashya bagiye batangiza ubushabitsi, hari ibigo bishya by’ubucuruzi byavutse, hari n’udusantere twagiye tuvuka n’abafite ibigo bagiye bahafungura amashami”.

Mu ishoramari rishya rigaragara muri aka karere harimo amazu acuruzwa imiti, amashuri yigenga, uruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Kibeho, n’ibigo bitanu bigiye kubaka hoteli eshanu i Kibeho, ahasanzwe ikibazo cy’ibura ry’amacumbi.

Mutangana avuga ko mbere y’uko uyu muhanda ukorwa nta bikorwa byinshi byari muri aka karere kuko kujya kurangura ibicuruzwa ubijyanayo byari bigoye.

Ati “Kujya kurangura ibiruzwa i Kigali wabiteguraga nk’ukwezi mbere, naho ubu ni ukuvuga uti ngiye i Kigali mu kanya ukaba uragarutse. Mbere imihanda ntiyari nyabagendwa wasanga imodoka zipakiye ibicuruzwa zaheze mu mihanda mu gihe cy’imvura, imihanda yari mito, ariko ubu imodoka zariyongereye, yaba izitwara abantu n’izitwara ibicuruzwa, ubu aho umuntu yaturuka hose agera mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru”.

Umuyobozi w’Uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mbere kaburimbo Huye-Kibeho-Ndago-Munini itarakorwa amakamyo manini atageraga kuri uru ruganda ayoboye.

Ati “Yahagararaga kuri Thé-Mata, cyangwa i Huye tugapakira imodoka nto zikakijyana aho ayo makamyo yahagaze. Ubu ayo makamyo araza akagera i Kibeho cyangwa haba hari imicyo akaza akagera ku ruganda”.

Barayagwiza avuga ko uku gupakira icyayi mu modoka nto zagera i Huye cyangwa kuri Thé-Mata bakazipakurura bashyira mu makamyo manini akijyana i Mombasa, byafata igihe kirekire bigateza igihombo.

Ati “Ikamyo yashoboraga kumara icyumweru cyangwa bibiri itaragera i Mombasa ariko ubu mu minsi itatu cyangwa ine iba yamaze kugerayo.”

Uyu munsi muri aka karere hari imihanda irimo ibyiciro bitatu, kaburimbo yuzuye, kaburimbo iciriritse n’imihanda itsindagirwa igashyirwamo laterite.

Nubwo hari imihanda yakozwe muri aka karere, ikibazo ntabwo kirakemuka burundu kuko abahinzi b’icyayi bavuga ko bakigorwa no kugeza amababi y’icyayi ku nganda.

Umuyobozi w’Akarere Murwanashyaka Emmanuel yizeza abahinzi b’icyayi ko ikibazo cy’imihanda yo mu cyayi itameze neza, ubuyobozi bukizi ndetse ko kizagenda gikemurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini wuzuye utwaye miliyari zisaga 70 Frw
Imihanda ifite ibirometero 35 yashyizwemo kaburimbo iciriritse
Kuri ubu ubwikorezi busigaye bukorwa nta nkomyi kubera umuhanda wa kaburimbo bubakiwe
Ibikorwa by'ubucuruzi byaragutse muri Nyaruguru nyuma yo kubakirwa umuhanda wa kaburimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages