00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gushima u Rwanda, Crown Paints yiyemeje kuhashinga imizi

Yanditswe na

Williams John

Kuya 10 February 2015 saa 11:32
Yasuwe :

Ikigo gikora kikanacuruza amarangi n’ibijyanye nayo “Crown Paints Rwanda Ltd” cyashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari, bituma cyiyemeza gushora imari muRwanda, no kuhubaka uruganda rw’agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri mu manyarwanda.
N’ubwo iyi Sosiyete imaze amezi atandatu itangiye gukorera mu Rwanda, ibikorwa byayo byari bitaratangizwa ku mugaragaro, kuko hari hakigwa uko isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’amarangi n’imitako ryifashe, (…)

Ikigo gikora kikanacuruza amarangi n’ibijyanye nayo “Crown Paints Rwanda Ltd” cyashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari, bituma cyiyemeza gushora imari muRwanda, no kuhubaka uruganda rw’agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari ebyiri mu manyarwanda.

N’ubwo iyi Sosiyete imaze amezi atandatu itangiye gukorera mu Rwanda, ibikorwa byayo byari bitaratangizwa ku mugaragaro, kuko hari hakigwa uko isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’amarangi n’imitako ryifashe, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Crown Paints.

Abakoranye na Crown Paints mu mezi atandatu, biga isoko ry'amarangi mu Rwanda

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyi sosiyete, Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda John Mwangeni yabwiye abahagarariye Sosiyete “Crown Paints” ko bagize amahitamo meza, ubwo bafataga icyemezo cyo gukorera mu Rwanda, igihugu cy’ishoramari n’uburumbuke.

Rakesh Rao, Umuyobozi wa 'Crown Paints Rwanda Ltd'

Rakesh Rao, umuyobozi wa Crown Paints Rwanda Ltd yatangarije IGIHE ko mu gihe amarangi ya Crown Paints akorerwa muri Kenya, bakomeje kubona ubusabe bw’abaifuza gukorana nabo mu Rwanda, ngo bajye babcururiza ayo amarangi, dore ko hari n’abatari bake bari batangiye kujya bayarangura bakayazana mu Rwanda kuyacururza cyangwa kuyakoresha.

Rakesh yongeraho ko ibi byose biterwa n’ubwiza bwayo no kuramba kwayo kandi adacuyutse, nyuma yo kubona ko akunzwe mu Rwanda, biyemeje kuhatangiza ibikorwa byo kuyahacuruza no kuyahakorera.

Amarangi anyuranye akorwa na Crown Paints

Rakesh Rao avuga ko mu mezi atandatu ashize bashoye amafaranga asaga miliyoni Magana arindwi z’amanyarwanda, bakaba bateganya ibirenzeho kugira ngo amarangi ye kujya aturuka muri Kenya, ahubwo ajye akorerwa mu Rwanda, banabonereho kugemurira u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hazubakwa uruganda rwa Crown Paintts Rwanda Ltd rufite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni ijana z’amafaranga.

RDB yari ihagarariwe

Muhizi Chrysostome ushinzwe amasoko muri Crown Rwanda Ltd yavuze ko amarangi yabo afite umwihariko mu mwimerere n’uburyo akorwamo, kuko yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga. Yavuze kandi ko akarusho kabo ari ugucuruza ibyiza, ku giciro gito.

Sosiyete Crown Rwanda Ltd ikorera i Gikondo, mu mujyi wa Kigali, ikaba yinjiza mu Rwanda amarangi ari hagati ya Litiro zisaga ibihumbi 60 buri kwezi, avanzemo ay’amazi, ay’amavuta, ayo muri piscine, ku mabati n’ahandi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages