00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel ’Park Inn by Radisson Kigali’, yafunguye imiryango yizeza abayigana serivisi z’umwihariko

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 24 May 2017 saa 11:34
Yasuwe :

Abanyarwanda n’abagenderera u Rwanda bungutse indi hotel nshya yiswe ‘Park Inn by Radisson Kigali’ yafunguwe n’ikigo kabuhariwe ku isi mu ishoramari mu kwakira abantu ‘Rezidor Hotel Group’.

Park Inn by Radisson Kigali ni hotel y’inyenyeri enye yafunguwe ku wa Mbere ikaba iherereye mu Kiyovu ahahoze Hotel Kiyovu. Ibaye iya kabiri ikigo Rezidor Hotel Group gifunguye mu Rwanda nyuma ya Radisson Blu iherereye muri Kigali Convention Centre yafunguwe muri Nyakanga 2016.

Kuba iherereye ahantu hatuje ho mu Mujyi wa Kigali rwagati, ubuyobozi bwa Park Inn by Radisson Kigali buvuga ko iyi hotel ibereye abantu bose bifuza aho kuruhukira, gukorera inama no kwidagadura mu bwisanzure.

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali, Jarl Thomas Stene yabitangaje, iyi hotel ifite ibyumba bigezweho 161, ibyumba by’inama byakira guhera ku bantu babiri kugeza 500, ikagira ubwogero bugezweho, icyumba gikorerwamo imyitozo ngororangingo (gym), icyo umuntu ashobora gutunganyirizwamo isura ye (beauty salon) ndetse n’akabyiniro kagezweho aho ababishaka bazajya babyina bukarinda bucya.

Ibi byiyongera ku mwihariko mu gutegura amafunguro y’ubwoko butandukanye kuko Park Inn by Radisson Kigali yamaze kugira abakozi b’inzobere mu gutegura amafunguro. Ni hotel kandi itatse mu buryo bwihariye mu mabara atandukanye haba imbere n’inyuma.

Stene yagize ati “Turashaka kugira itandukaniro n’andi mahoteli nk’uko hotel yacu ibigaragaza uhereye ku kuntu irimbishijwe imbere n’inyuma. Ibyo rero turashaka kubishyira no muri serivisi dutanga. Duha amahugurwa abakozi bacu, tukabaha ubushobozi n’uburenganzira bwo guhanga udushya no kuzana ubudasa mu mikorere ya hotel.”

Ahereye ku mubare munini w’ibigo mpuzamahanga bimaze gutangiza ibikora mu Rwanda, Stene avuga ko adashidikanya ku hazaza heza h’u Rwanda bitewe n’ingufu leta ishyira mu gukurura ishoramari.

Stene ati “Nimuze musogongere kuri serivisi dutanga. Nimuze murebe itandukaniro dufite. Nimuze mufate icyo kunywa mu kabari kacu, mufate amafunguro n’ibiyaherekeza. Muze n’inshuti n’imiryango yanyu mwidagadure muryoherwa n’ibyo tubagezaho, mujye mu kabyiniro, muruhuke mu mwuka mwiza...”

Park Inn by Radisson Kigali yiyongereye ku yandi mahoteli menshi yo ku rwego rwo hejuru yamaze kugera muri Kigali ndetse hakaba n’andi akomeje kubakwa muri uyu Mujyi no hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzajya yizinjiza miliyoni $150 buri mwaka ziturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya MICE(Meetings, Incentives, Conferences and Events), aho inateganya kuzamura umubare w’ibyumba by’amahoteli.

Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali, Jarl Thomas Stene
Agace gaherereyemo ubwogero bwa Hotel ’Park Inn by Radisson Kigali
Ifite ibyumba byakira inama harimo n'ibito

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages