Umuhango wo kumurika izina rishya wabaye ku mugoroba wo ku wa 9 Ukwakira, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba MUA, abakiliya n’abandi.
MUA yari isanzwe ifite imigabane ingana na 85% muri Phoenix Assurance, ndetse zombi zimaze imyaka irenga ine zikorana bya hafi.
Umuyobozi wa MUA mu Rwanda, Gaudens Kanamugire, yavuze ngo ‘Kuba umuntu yakoraga mu izina rye ntibyatumaga tumenyekana neza. Ibyo umwe akoze byiza, ntago byitirirwa undi cyangwa ngo tubishyire hamwe.’
Uku gushyira hamwe ngo kuzatuma ibikorwa by’ibigo byombi bimenyekana ahantu hose, babisangize abahatuye kandi babashe kugera ku bakiliya benshi.
Kanamugire yavuze ko MUA igiye kuzana impinduka zirimoo ‘ikoranabuhanga mu gutanga ubwishingizi, aho abantu bazashobora kubugura kuri internet, kuri telefoni, aho waba uri hose utagombye kujya mu biro.’
Iri koranabuhanga kandi ngo rizifashishwa no mu kwishyurwa ku bwishingizi MUA itanga burimo; ubw’ingendo, ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubw’impanuka, ubw’imizigo inyuzwa mu bwato no mu ndenge, ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’ikoranabuhanga.
Kanamugire yasobanuye ko ‘Byose ntibyabagaho ni agashya tugiye kugeza ku banyarwanda ko guhindura isura y’ubwishingizi mu Rwanda.’
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya MUA, Bertrand Casteres, yavuze ko mu bihugu byose Phoenix Assurance ikorera, izahita ihindurirwa izina
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, yavuze ngo ‘Kuzana uburambe, ikoranabuhanga na serivisi nshya biturutse mu bandi bafite ubuzobere mu yandi masoko nka MUA, tubibonamo inyungu. Bituma urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rurushaho gukora neza.’
BNR ivuga ko urwego rw’ubwishinzi mu Rwanda rubumbatiye 1,7% by’umusaruro w’igihugu gusa, ukaba ari mucye, ukwiye kwiyongera.
Niyigena Josiane usanzwe ufite ubwishingizi bw’imodoka bwa Phoenix Assurance, yavuze ngo ‘Gufatanya na MUA, tubyitezeho byinshi mu bijyanye no gufata neza abakiliya. Turizera ko impinduka zizaba nziza.’
Phoenix Assurance yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, ihafite abakiliya basaga ibihumbi 24.
MUA isanzwe izobereye gutanga serivisi z’ubwishingizi. Yatangiye kuzitangira mu birwa bya Maurice mu 1948, igenda yagura imipaka, ubu ikorera no muri Kenya, Uganda Tanzaniya, ibirwa bya Seychelles n’u Rwanda, ihafite abakiliya basaga ibihumbi 600.



















TANGA IGITEKEREZO