00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yasabwe kujya kwereka Abadage aho bashora imari mu Rwanda

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 October 2014 saa 10:08
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda ( RDB) kujya kureshya abashoramari b’Abadage bakaza gushora imari yabo mu Rwanda bamaze gusobanurirwa neza amahirwe ahari yabyazwa inyungu mu ishoramari.
Fahrenholtz yagaragaje ko u Budage bubona icyizere mu Rwanda. ubwo bari mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubumwe bw’u Badage, wabereye mu ngoro ya ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2014.
Yagize ati (…)

Yagize ati “Tubona icyizere mu Rwanda, u Rwanda rwakoze ibintu bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rufite ingamba n’icyerekezo cy’ahazaza mu iterambere. Twifuza ko RDB yakorera urugendo mu Budage ijyanwe no kwereka abashoramari ibikorwa baza gushoramo imari.”

Amahirwe mu ishoramari avugwa ku Rwanda ni menshi, cyane ko umunyamahanga warugezemo aba atakiyafite kuri rwo ahubwo abona n’ayo mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ak’Ibiyaga Bigari.

Benshi mu bashoramari baza mu Rwanda, bishimira umwanya igihugu kiriho kuu rwego mpuzamahanga mu bijyanye no korohereza ishoramari ndetse no kuba rurangwa n’umutekano ukunda kugorana kuwubona mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika

RDB ishishikariza abashoramari kwita ku mahirwe ahari nko mu bukerarugendo (ubwiza nyaburanga, gukoresha visa imwe muri EAC, n’ibindi), ubucuruzi n’inganda, ikoranabuhanga, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kubaka ibikorwa remezo, ingufu z’amashanyarazi, ubucukuzi bw’amabuye, ibijyanye na serivisi n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr. Alex Nzahabwanimana, yavuze ko u Rwanda n’u Budage byavuye mu mateka amwe ariko bikaba birangwa n’amatekameza yo kwiyubaka mu rwego rw’iterambere.

Yagize ati “Nubwo u Rwanda rugifite urugendo rurerure ariko turishimira ko twamaze kubaka umusingi kandi n’u Budage ni uko kuko buri mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza ku Isi.”

Dr. Nzahabwanima yishimira ibikorwa by’u Budage mu Rwanda haba mu burezi, amashanyarazi, ubucuruzi n’ibindi.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 03 Ukwakira hibukwa uburyo urukuta rwatandukanya u Budage bw’Iburasirazuba n’Uburengerazuba rwasenywe bukaba bumwe, nubwo i Kigali wizihijwe ku mugoroba ubanziriza umunsi nyir’izina.

Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda ari kumwe n'umugore we

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages