Mu mezi atanu uruganda C&D Pink Mango rumaze mu maboko y’abashoramari babiri aribo Maryse Mukangabo Mbonyumutwa na Gordon Gu rumaze gutanga icyizere mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no gutanga imirimo ku banyarwanda.
Muri Gicurasi 2019 nibwo abo bashoramari baguze n’Abashinwa urwo ruganda rwitwaga C&H Garments ltd kuva mu 2015 rutangiye.
Mu mezi atanu ashize ibintu byarahindutse. Imirongo abakozi bakoreraho (bizwi nka Lines) ijyana n’umubare w’ibyo uruganda rukora n’abakozi rufite yari ine ubu imaze kugera kuri 16.
Icyo gihe kandi uruganda rwakoraga imipira (T-shirts) 1,500 ku munsi gusa ubu rugeze ku makoti ari hagati ya 7,000 na 8,000.
Abakozi na bo bavuye kuri 450 ubu bageze ku bakozi 1020. Abaruhawemo akazi barashima uburyo bakoramo biga kandi babasha no kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Munyaneza Samuel yakoreye urwo ruganda kuva rugitangira, avuga ko yaje nta kintu azi atangira yigishwa gutera ipasi none ubu ni umuyobozi.
Ati “Ntangira naje hano nta mashini n’imwe nzi, nta n’ikintu na kimwe nzi gukora, bahera ku ipasi banyigisha ndayitera maraho amezi icyenda maze kubimenya ntangira ku mashini nza kuzivaho ntangira kujya mbara imyenda nkereka umugenzuzi ibyo bakoze nabyo mbimaraho amezi icyenda mbimenye mbivaho bangira umugenzura w’abandi bakozi, mbikora umwaka n’igice nabyo mbivaho ubu nshinzwe umurongo w’abakozi.”
Munyaneza yishimira ko yatangiye ahembwa 45,000 Frw ku kwezi ubu arahembwa 200,000 Frw.
Mugenzi we Niyibizi Emmanuel amaze amezi atandatu avuga ko ubwiyongere bw’inganda mu Rwanda ari amahirwe akomeye y’imirimo ku rubyiruko
Ati “ Uko inganda ziyongera niko abantu babona aho gukorera amafaranga, umuntu aza hano avuga ati ndakora ukwezi nigushira mpembwe. Mu mezi atandatu maze aha hari icyo maze kugeraho ariko iyo ntaza ntacyo mba maze kubona.”
Umushoramari Gordon Gu umaze imyaka irenga 20 mu bijyanye n’inganda zikora imyenda, avuga ko politiki ya leta yo korohereza ishoramari yabafashije cyane.
Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda iradufasha ibicishije mu kigo cy’igihugu cy’iterambere n’abaturage baradufasha cyane.”
Maryse Mukangabo Mbonyumutwa bafatanyije uruganda avuga ko mu mezi atanu bamaze imikorere imeze neza cyane.
Ati “Imikorere ni myiza cyane abanyarwanda bafite umurava ku buryo tubihuje n’ikipe y’abahanga n’imashini twazanye byatumye umusaruro uzamuka kugera kuri 70% ugereranyije n’umukozi wo mu Bushinwa.”
Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi, yashimiye C&D Pink Mango ko bari gushyigikira intego za made in Rwanda.
Ati “Uyu munsi dushimishijwe cyane n’uru ruganda rwitwa Pink Mango kuko ruri kuzuza ibyo twifuza nk’igihugu. Muzi ko dufite politiki ya Made in Rwanda twumva ko izadufasha kugira ngo dukemure ibibazo dushaka gukemura kugira ngo abanyarwanda babone amafaranga aruseho ayo babona ubu ngubu ndeste bagire ubuzima bwiza.”
Yavuze ko urwo ruganda ruri gusubiza ibyifuzo bitatu kuri Made in Rwanda yitezweho kongera ibyo u Rwanda rugurisha hanze ku giciro cyiza nyuma y’ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi n’ikawa no gutanga akazi ku banyarwanda benshi.
Kugeza ubu uruganda rukoresha abakozi bagera ku 1020 rukaba rufite intego yo guha akazi abagera ku 10,000.
Uruganda C&D Pink Mango rukora amakoti gusa yoherezwa ku mugabane w’u Burayi mu bihugu birimo u Bufaransa, Espagne, n’u Budage.
Kuva abo bashoramari baruguze bamaze gushoramo miliyoni $ 3.8.
Amafoto: Muhizi Serge


















TANGA IGITEKEREZO