Ni uruganda rwuzuye rutwaye nibura miliyoni 100$ rwubatswe n’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Co. Ltd gifite icyicaro muri Ethiopia ariko gikorera mu bihugu bitandukanye.

Abaturage bahawe akazi ubwo uru ruganda rwubakarwa barenga 200 kandi bose b’Abanyarwanda mu gihe hari abandi barimo Abashinwa nabo bagiye bifashishwa mu mirimo yo kurwubaka.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rugiye guhindura isura y’akarere mu bijyanye n’iterambere.

Ati “Umurongo igihugu gifite ni uwo kongera imirimo yunganira ikomoka ku buhinzi n’ubworozi, icya mbere bivuze kugira uruganda nk’uru ni iterambere ryihuse, rizamura abaturage, rihanga imirimo, rikagabanya ubushomeri mu rubyiruko, abagore n’abaturage muri rusange.”

Visi Meya Bizimana yavuze ko Muhanga nk’Umujyi wunganira Kigali, kugira uruganda ruri kuri uru rwego bijyana no guteza imbere ibikorwaremezo.

Ati “Ibi bije guhindura isura y’umujyi mu muvuduko w’iterambere, Muhanga ni umujyi uteza imbere ishoramari n’ibikorwaremezo muri rusange. Ikindi tuganisha iterambere mu gushaka ubudasa buganisha abaturage mu mirongo migari y’igihugu.”

“Ikindi ni uguteza imbere ibikorwaremezo bituma abashoramari baza gushora imari, bakazamura imibereho myiza y’abaturage ariko bikanajya muri wa murongo wo kurandura ubukene mu Banyarwanda.”

Muri iki cyanya cy’Inganda cy’Akarere ka Muhanga kandi hubatse izindi nganda enye zigiye kwiyongeraho uru rutunganya Sima.

Abantu benshi bahawe akazi mu mirimo yo kurwubaka
Abantu benshi bahawe akazi mu mirimo yo kurwubaka
Uru ruganda rwamaze kuzura
Uru ruganda rwamaze kuzura
Visi Meya Bizimana Eric yavuze ko uruganda rwa Sima ruje guhindura isura ya Muhanga mu iterambere
Visi Meya Bizimana Eric yavuze ko uruganda rwa Sima ruje guhindura isura ya Muhanga mu iterambere

Inkuru wasoma:

– U Rwanda rugiye kunguka uruganda rwa Sima rwa miliyari 102 Frw