RwandAir yari yatangije ingendo zigana mu Bubiligi muri Nyakanga uyu mwaka ariko ziza kudindizwa n’ibibazo bya tekiniki.
Ibi bibazo byaje kubonerwa umuti ku itariki ya 11 Kanama 2017 RwandAir itangira kugana mu bindi byerekezo nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi uyihagarariye mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo hagati, Francine Sharangabo.
Yagize ati “ Ibibazo bya tekiniki byatumye indege za RwandAir zitemererwa gutwara abagenzi bava i Buruseli berekeza i Kigali banyuze mu Bwongereza, bituma dukomeza gutwara abava i Kigali bagana i Buruseli gusa, kugeza ikibazo gikemutse ku wa 11 Kanama 2017.”
Sharangabo yakomeje avuga ko RwandAir izajya igana mu byerekezo 22 inyuze i Kigali, birimo Abidjan,Cotonou, Douala, Lagos, Accra, Brazzaville, Libreville, Johannesburg, Lusaka, Harare, Mumbai na Dubai muri Aziya.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba RwandAir izatangiza ingendo zigana i Bamako na Conakry.



















TANGA IGITEKEREZO