Mu gihe gito kiri imbere RwandAir irateganya gutangiza ingendo nshya zirimo kujya no kuva Lusaka muri Zambiya ndetse na Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’isozwa ry’umwaka mu ishami rya RwandAir rikorera Uganda, Alice Katiti uri mu bayikurikiye muri iki gihugu yatangaje ko nyuma yo kongera indege nshya mu zo iyi sosiyete yari isanganwe zirimo izo mu bwoko bwa Dreamliner, kuri ubu iyi sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere irateganya gutangiza n’izindi ngendo nshya ku mugabane w’u Burayi ndetse na Aziya, kimwe no mu bindi bice by’umugabane w’Afurika.
Kuri ubu RwandAir ikora ingendo mu mijyi 17 iturutse ku gicumbi i Kigali, iyo mijyi irimo Mwanza, Entebbe, Juba, Nairobi, Mombasa, Kilimanjaro, Dar es Salaam, Bujumbura, Johannesburg, Brazzaville, Libreville, Douala, Lagos, Accra n’ahandi.
Muri izi ngendo RwandAir yifashisha indege zirindwi zo mu bwoko bwa Boeing B737 ndetse na Bombardier.
Mu minsi mikuru yo kwizihiza isozwa ry’umwaka muri RwandAir yabereye I Kampala mu minsi micye ishize, byari ibyishimo bidasanzwe kuko abari batumiwe muri iki gikorwa bari basabwe kuza bambaye imyenda yambarwaga mu minsi mikuru yo mu myaka ya za 70.
Ab’imena mu bafatanyabikorwa b’iyi sosiyete mu gihugu cya Uganda bagenewe ibihembo bitandukanye muri uyu munsi mukuru.
Amafoto: New Vision



















TANGA IGITEKEREZO