Muri iki cyerekezo gishya, RwandAir izajya ikoresha indege nshya zayo zo mu bwoko bwa Airbus A330 hanyuma ikore ingendo eshatu mu cyumweru za Kigali – Bruxelles.

Bruxelles niwo Murwa Mukuru w’u Bubiligi, ukaba icyicaro cy’imiryango ikomeye y’i Burayi nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; OTAN; n’indi ku buryo hari n’abadatinya kuwita Umurwa Mukuru w’u Burayi.

Ibarizwamo ibice bitandukanye kuri ba mukerarugendo n’abandi bashaka kumenya amateka birimo nka Grand Place igaragaramo amateka y’uyu mujyi na Parc du Cinquantenaire ku bashaka kuruhuka.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Chance Ndagano, yatangaje ko kongera RwandAir mu ho iki kigo gikorera ingendo ‘bishimangira ubushake bwacu mu guha amahirwe mashya imigabane yombi kandi bizajyana no kuzamura ubucuruzi n’ubukerarugendo’.

Imibare isobanura neza iby’iterambere ry’iki kigo Nyarwanda cyatangiye mu 2002, ariko leta ikagiha ingufu zidasanzwe mu 2009, yerekana ko umusanzu wacyo wivugira yaba mu bukungu bw’igihugu, mu kukimenyekanisha, mu bucuruzi, ubukerarugendo no kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu kubahuza n’ab’ibindi bihugu.

Kuva mu 2010, RwandAir yari ifite indege eshatu gusa, ubu zimaze kugera kuri 12 ziganjemo izo ku rwego rugezweho zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi barenga 200, ikoranabuhanga rya internet ya Wi-Fi n’ibindi bifasha abagenzi kunogerwa na serivisi z’iki kigo.

Muri rusange ifite indege za Airbus A330-300, Airbus A330-200, indege eshatu za Boeing 737-800NG, ebyiri za Bombardier Q-400 Next Generation, ebyiri za Bombardier CRJ-900 Next Generation, Boeing 737-700 NG na Boeing 737-800NG yakiriye mu mpera z’ukwezi gushize.

Gutangiza ingendo mu Bubiligi bizatuma itangira kujya mu byerekezo 23 bivuye kuri bitanu yari ifite mu 2010. Ubu yerekeza i Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Harare, Mumbai na Londres, ari rwo rugendo rwa mbere rujya mu Burayi.

Uyu mwaka uzarangira RwandAir itangije izindi ngendo zirimo urugana i Abuja muri Nigeria na Cape Town muri Afurika y’Epfo
Uyu mwaka uzarangira RwandAir itangije izindi ngendo zirimo urugana i Abuja muri Nigeria na Cape Town muri Afurika y’Epfo
Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Uburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar n’ahandi
Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Uburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar n’ahandi
RwandAir imaze kwagura ingendo hirya no hino ku Isi mu byerekezo bitandukanye
RwandAir imaze kwagura ingendo hirya no hino ku Isi mu byerekezo bitandukanye