00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwashowemo miliyari 5 Frw: Tujyane mu ruganda rukora amabati afite umwihariko (Amafoto na Video)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 November 2023 saa 12:41
Yasuwe :

Muri Nyakanga 2013, nibwo binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Sisay Investment Ltd cyo muri Ethiopia na Guverinoma y’u Rwanda hashizwe uruganda S&H Industries rukora amabati. Rwakomotse mu bitekerezo byo kwishakamo ibisubizo, guhaza isoko ryo mu gihugu no guteza imbere gahunda y’ibikorerwa imbere mu Rwanda.

Uru ruganda rwubatse rushowemo miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, rukora amabati y’ubwoko butatu. Umwihariko ni uko aya mabati aba afubitswe n’ubutare ndetse akaba akoze muri Aluminum na Zinc.

Mu myaka ya mbere uru ruganda rutangira gukora, rwari rufite isoko ry’u Rwanda gusa ariko uko rwagiye rwaguka, rwafunguye imiryango ku buryo rufite n’isoko mu bihugu bya Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse na Uganda.

Kuri ubu uru ruganda rwinjiza hagati ya miliyari esheshatu n’icumi z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka. Umwaka ushize isoko ryo hanze y’igihugu ryarwinjirije miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo winjiye muri uru ruganda ubonamo abakozi bake, kubera ko imirimo myinshi ikorwa n’imashini. Abakozi 30 gusa nibo barukoramo, barimo abagore n’abakobwa 10 mu gihe abandi basigaye ari abagabo n’abasore.

Kugira ngo ibati riboneke, imirimo 90% ikorwa n’imashini. Ku munsi uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora metero kare z’amabati ziri hagati y’ibihumbi 15 na 20, icyakora kubera impamvu zinyuranye kuri ubu rukora metero kare ziri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu ku munsi.

Ibikoresho byinshi bikenerwa muri uru ruganda birimo ibyuma bikorwamo amabati bikomoka mu bihugu by’u Bushinwa, u Buhinde na Korea. Imirimo yo guha ibati ishusho n’indi ya nyuma ni yo ihakorerwa.

Nirwo ruganda rwonyine mu karere rukora amabati atwikiriwe n’ubutare. Kimwe n’ibindi bikoresho nkenerwa, aya mabuye akoreshwa ava mu bihugu nk’u Butaliyani, Korea, Türkiye ndetse n’ahandi.

Metero kare y’ibati ry’ubu bwoko ishobora kuboneka hagati y’amadorali ya Amerika 2 na 1o, bitewe n’imiterere yayo.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi mu Ruganda rwa S&H Industries Ltd, Rukundo Thomas, aganira na IGIHE yavuze ko mu myaka icumi ishize uru ruganda rukora, usibye kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, runagira impinduka zigaragara muri sosiyete Nyarwanda.

Yagize ati “Ni impinduka nyinshi dushingiye ku mishinga twagiye tugiramo uruhare tugaha akazi Abaturarwanda. Twegereje serivisi abaturage kuri ubu babona amabati bitabagoye kandi y’umwimerere. Uretse abakozi bahoraho bafite akazi hano, hari urubyiruko ruhanyura mu buryo bwo kwimenyereza umwuga. Ni ikintu cyo kwishimira.”

Hifashishwa ikoranabuhanga mu guhuza amabati n’ubutare

Kugira ngo icyuma kivemo ibati rinafite ubutare hejuru yaryo, kigomba guca mu byiciro bine. Ni imirimo itangirira ku mashini ya mbere, aho ishyirwamo icyuma [gikozwe muri alminium na zinc], ikagiha ishusho [imigongo] runaka bitewe n’ikenewe.

Iyo icyo cyiciro kirangiye hari indi mashini yagenewe guterura ibyuma biremereye, ihita iteruma bya byuma byamaze guhabwa imigongo byahindutse amabati, ikayajyana aho ashyirirwaho ubutare mu byiciro bine. Mu cyiciro cya mbere ibati rica ahameze nko mu cyumba rigashyirwaho amavuta yabugenewe. Mu cyumba gikurikiye imashini imenaho bwa butare bugafata kuri ya mavuta.

Mu cyumba cya gatatu, bwa butare bwamenwe ku ibati burasanzwa kugira ngo bukwire hose, hagashyirirwaho amavuta atandukanye n’aya mbere, bituma ibati rirushaho gukomera bikaririnda kwangirika vuba.

Iyo icyo cyiciro cya kabiri kirangiye hakurikiraho bibiri bya nyuma aho rya bati rihita rinyuzwa mu mashini imeze nk’ifuru, ibati rigashyushywa ku kigero cyo hejuru kugira ngo ya mavuta n’ubutare byarishyizweho bifate neza.

Ibyo iyo birangiye rya bati rinyura ahandi rikonjesherewa rikabona gusihoka rigeze ku rwego rwo gusakarwa.

Kuva ku cyiciro cya mbere kugera ku cyanyuma ibati rya mbere rishobora gutwara isaha imwe kugira ngo rirangire ariko irya kabiri n’andi akurikira asohoka mu kanya nk’ako guhumbya.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali i Masoro
Amabati ashyirwaho amarangi bitewe n'ubusabe bw'umukiliya
Imirimo mike ni yo ikorwa n'abakozi muri uru ruganda, indi ikorwa n'imashini
Imiterere y'amabati iyo amaze gushyirwaho ubutare
Iyi ni imashini ifite ibyumba bine byifashishwa mu gushyira ubutare n'amavuta ku mabati
Umwihariko w'ibikoresho byifashishwa mu gusakara biva muri uru ruganda ni uko biba bifubitswe n'ubutare
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa S&H Industries Ltd, Rukundo Thomas

Amafoto: Kwizera Hervé
Video: Irakoze Excellent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages