Sosiyete ya CUBE, isanzwe imenyerewe muri Kenya yafunguye ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda. Igiye gufasha abafite inzozi kuzishyira mu bikorwa no gufasha Abanyarwanda muri byinshi birimo kubona akazi no kuzamura impano zabo.
Ibikorwa byayo byatangijwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2013, muri hoteli Serena. Byatangiye isobanura ibikorwa bitandukanye ikorera muri Kenya ije no gukorera mu Rwanda.
Ibi bikorwa by’ubururuzi birimo kunganira abafite ibikorwa mu buryo butandukanye (consultancy), gufasha mu bihangano bitandukanye, no kubiteza imbere hafashwa ababifite kubizamura ku rwego rushimishije.
Nashipae Valentine, umuyobozi mukuru wa CUBE unashinzwe uburyo bwo gucuruza, yavuze ko bakuruwe n’u Rwanda kuko ubucuruzi bugenda neza kandi hakaba hari umutekano.
Yagize ati “Mu Rwanda ibikorwa by’ucururzi bigenda neza kandi hari n’umutekano, tuje kuhakorera, tuzakora ibikorwa bitandukanye.”
Valentine wabajijwe kenshi igishoro azanye mu Rwanda, ariko akakigira ibanga avuga ko ari kinini. Yavuze ko bagamije gukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abashoramari batandukanye, byose bigakorwa Abanyarwanda bahabwa akazi kandi banafashwa kuzamura ibitekerezo byabo bakiteza imbere.
Ku gutanga akazi yavuze ko mu gufungura ibikorwa byabo bakoresheje abakozi barenga 50, kandi bose b’Abanyarwanda. Bazakomeza gukora nk’abantu bazakenera abakozi benshi, abenshi muri bo bazaba ari Abanyarwanda.
Yabwiye abanyarwanda kudasuzugura inzozi zabo, kuko hari imishinga mito yatangiye ariko ikaza gukomera abantu bakayitangarira kandi yarahereye ku bitekerezo n’ubushobozi mu mafaranga make.
Urugero yatanze ni irushanwa rya Tusker Project usanga ryatangiye nta mikoro ahagije, ariko ubu rikaba rimaze kumenyekana mu karere hose kandi ku bantu benshi, iri menyekana rikaba ryarageze na kure.
Ahereye ku rubyiruko rwasusurukije ibirori byo gufungura ku mugaragaro ibi bikorwa, Valentine yagize ati “Uhereye kuri uru rubyiruko, rwanyuze abantu. Kuki se umuntu atahera kuri iki gitekerezo ngo arugire ibihangange biciye mu gususurutsa n’abandi benshi buhoro buhoro? Ntibakomera?”
Yakomeje avuga ko bazibanda gukorana n’urubyiruko, akangurira kugira ibitekerezo no kutabatinya bakabegera, bakabibyaza umusaruro ufatika, bagakomeza kwiteza imbere nk’abantu bahurira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
CUBE yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda guhera mu mwaka ushize wa 2012. Yemeza ko ifite abakiliya benshi, kandi ko ije gukora ubucuruzi nyabwo kuko n’ubundi isanzwe ibinoza.
Muri ibi birori hari kandi n’abayobozi batandukanye muri guverinoma y’u Rwanda barimo na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO