Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri ku isonga kuko rwinjije miliyoni 54 z’amadolari ya Amerika akomoka ku ishoramari ry’abanyamahanga mu mwaka wa 2012. Ibi byagaragajwe muri Raporo y’ibihugu bigize akarere mu 2013. Mu mwaka wa 2013, u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 52 rujya ku wa 32 mu koroshya ubucuruzi, ruza ku mwanya wa 2 ku Isi nyuma ya Ukraine.
Abashoramari b’abanyamahanga bagana u Rwanda bariyongereye, kuko mu ishoramari binjije miliyoni 590.5 z’amadolari ya Amerika mu 2010, mu gihe cy’umwaka umwe gusa byazamutse bikagera kuri miliyoni 832.3 z’amadolari ya Amerika mu 2011.
Nk’uko tubikesha Rwandaeye, ibi bigaragaza ko Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho uburyo bushya bwo gukurura no korohereza abashoramari b’abanyamahanga, cyane cyane mu mishinga y’iterambere.
Ibi kandi kugira ngo bigerweho, hifashishijwe “one-stop center” aho ibyangombwa byose bikenewe bitangirwa hamwe kandi mu gihe gito, birimo kwandikisha ubucuruzi aho kwandikisha ukoresheje ikoranabuhanga nta mafaranga wishyura, kandi ibyangombwa byakwa biba bike cyane. Ibi byiyongereyeho kwandikisha ubutaka, biha icyizere abashoramari.
Banki y’Isi, Transparency International, Heritage Foundation, na MCC byose byagaragaje intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kuzamura ibipimo byo gukora ubucuruzi mu myaka itanu ishize.
Uganda na Tanzania ni byo byazamutse cyane mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu gukurura abashoramari b’abanyamahanga ku gipimo cya 90% mu ishoramari ry’akarere ryinjije Miliyari 3.9 z’amadolari ya Amerika mu 2012.
Kuva mu mwaka wa 2008 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza abashoramari hakorwa amavugura mu gukora ubucuruzi, byakuruye abashoramari b’abanyamahanga benshi.
Mu mwaka wa 2013, Banki y’Isi yagaragaje ko u Rwanda rwazamutse cyane mu koroshya ubucuruzi, aho rwaje ku mwanya wa kabiri mu kuvugurura ubucuruzi kuva mu 2005, ruva ku mwanya wa 52 rujya ku wa 32 mu bihugu byoroheje ubucuruzi ku Isi “Doing Business”, ruza ku mwanya wa 2 mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, na ho muri Afurika y’Iburasirazuba ruza ku mwanya wa mbere.
Ikindi gishya biteganyijwe ko kizongera ingufu mu koroshya ubucuruzi ni ikurwaho ry’inzandiko z’inzira ku batuye mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda, aho abatuye ibyo bihugu bakoresha indangamuntu cyangwa ikarita y’itora ku mupaka. Byongeyeho kandi abashoramari b’abanyamahanga bahabwa Visa bageze ku kibuga cy’indege na yo akaba ari indi nzira yo gukurura abashoramari b’abanyamahanga.
Amavugurura yakozwe mu bucuruzi cyane cyane mu gushyiraho amabwiriza ajyanye n’inganda nto n’iziciriritse agera ku munani harimo gutangira ubucuruzi, gushaka ibyangombwa byo kubaka, kwandikisha umutungo, kwaka inguzanyo muri banki, kurengera abashoramari, kwishyura imisoro n’amahoro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kwandukuza ubucuruzi, ibijyanye n’amategeko; ibi byose byatumye u Rwanda rugumana umwanya mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu koroshya ubucuruzi.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Amb. Valentine Rugwabiza atangaza ko muri uyu mwaka wa 2014 u Rwanda ruzaza ku isonga, bisaba imbaraga mu gushyigikira abashoramari baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, mu kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gifite.



















TANGA IGITEKEREZO