00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu biganiro n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 April 2023 saa 07:42
Yasuwe :

U Rwanda rwatangiye ibiganiro n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Bushinwa nka ByteDance ifite urubuga rwa TikTok ndetse na Alibaba ku ikoreshwa ry’uburyo bwayo bwo kwishyurana buzwi nka Alipay.

Ni ibiganiro bigamije kureshya ibyo bigo ngo bize gukorera mu Rwanda mu rwego rw’ishoramari, no gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose.

Ku muntu ugeze bwa mbere mu Bushinwa, afite amafaranga mu ntoki, ashobora kubura icyo ayakoresha kuko kwishyura ibicuruzwa cyangwa serivisi ahantu hose ari ikoranabuhanga.

Buri gicuruzwa kigira nimerobanga yacyo izwi nka barcode, buri mucuruzi akagira imashini ibasha gusoma iyo nimero ijyanye n’igiciro cy’icyo gicuruzwa. Iyo umaze kugura, icyo bakora ni ugufotora (scan) ya nimero y’igicuruzwa, bakakwereka ayo ugomba kwishyura na we ugakoresha telefone wishyura.

Ni ibintu byihuta kubera uburyo bw’imyishyurire bwateye imbere babifashijwemo na porogaramu z’ikoranabuhanga nka Alipay ya sosiyete Alibaba ndetse na WeChat Pay ikorana n’urubuga nkoranyambaga rwa Wechat, twagereranya nka WatsApp yo mu Bushinwa.

Ubu buryo bwo kwishyura mu ikoranabuhanga buteye imbere cyane mu Bushinwa, ku buryo nibura abasaga miliyoni 900 muri icyo gihugu aribwo bakoresha bishyura.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yabwiye IGIHE ko bari mu biganiro na bimwe mu bigo bikomeye mu Bushinwa, ku buryo byafasha u Rwanda guteza imbere ikoranabuhanga ryarwo harimo no kwishyurana.

Ati "Hari abo tukiganira ku bijyanye no kwishyurana. Yego dusanzwe tubikora ku buryo bwa Mobile Money ariko ntituragera ku rwego rwisumbuye rwa (QR Code) aho ugenda ugashyiraho gusa ukagenda."

"Ni igikorwaremezo kiba gikenewe cyane turimo kubaka ikigo kizajya cyita ku bikorwa bitandukanye by’imari (Kigali International Financial Center), biba bisaba ko uzana ubwo buryo bwo kwishyura buteye imbere kandi bwihuse."

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaza ko umubare w’abakoresha telefoni mu kwishyurana mu buryo buhoraho wiyongereyeho 9 ku ijana, uva kuri 5.079.232 muri Kamena 2021 ugera kuri 5.528.109 muri Kamena 2022.

Nubwo bimeze bityo, biracyasaba inzira ndende ngo ubwo buryo bwo kwishyurana hifashishijwe telefone busakare henshi mu Rwanda kubera imbogamizi zirimo ubuke bw’abatunze telefone zigezweho ndetse n’ikiguzi bisaba uwishyura cyangwa uwishyurwa.

Hari n’umwanya umuntu amara ari kwishyura kuko nka Momo Pay, bisaba umwanya wo kubanza kwandika nimero y’umucuruzi, mu gihe uburyo bwa QR Code ari ugutungaho telefone mu masegonda make, bigahita byikora.

Ni uburyo kandi buba bukoranye na konti ya banki y’umuntu ku buryo ushobora kuvana amafaranga kuri banki ukayashyira kuri Alipay mu mwanya muto, washaka ukaba wanayasubizaho. Kohererezanya amafaranga hagati y’abakoresha Alipay cyangwa WeChat Pay nabyo biba byoroshye cyane.

Ambasaderi Kimonyo yavuze ko hari ibindi bigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa bari mu biganiro, ku buryo bigenze neza byatangira gushora imari mu Rwanda.

Ati "Nk’ubu hari ikigo Wicresoft (Wicresoft Co., Ltd.) cyo muri Shanghai, tugeze ku rwego bashobora kuba baza gusura u Rwanda kugira ngo turebe ko twakorana mu gushyiraho ikigo cy’ikusanyamakuru (Data Center). Turi kuganira kandi na Sosiyete ya Transsion (Transsion Holdings) ku bijyanye no kuba twakora za telefoni, hari Sosiyete ByteDance ya nyiri TikTok na byo turareba uko twashobora gukorana."

Nubwo Ambasaderi Kimonyo yirinze kuvuga byinshi ku bimaze kugerwaho mu biganiro, yemeza ko biri mu murongo Leta y’u Rwanda yihaye wo "kubaka urwego rw’ubucuruzi binyuze mu korohereza abashoramari, bose barareba icyo bakorera iwacu."

Ati "Ibyo biganiro twe tubifata mu buryo bukomeye kuko iyo ikigo bikomeye bitangiye kugaragaza ubushake haba hari amahirwe ko hari ibizakorwa."

U Rwanda rufite icyerecyezo 2050 cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, buzaba bushingiye ahanini ku ikoreshwa rihambaye ry’ikoranabuhanga.

Alipay na Wechat Pay ni uburyo bukoreshwa cyane mu kwishyurana mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages